KOICA Rwanda yashoye miliyoni 10 Frw mu bikorwa bishyigikira urubyiruko

Ubuyobozi bw’Ishami ry’u Rwanda ry’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Korea y’Epfo (KOICA), bwatangaje ko bwashyize amadolari y’Amerika 9,025, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mushinga wo gushyigikira urubyiruko mu myuga itandukanye.
Byatangajwe mu gihe tariki ya 13 n’iya 14 Ukwakira 2023, KOICA Rwanda yitabiriye Iserukiramuco rigamije kongerera ubushobozi imyuga y’Urubyiruko ryabereye kuri Santeri y’Ishyirahamwe ry’Abagide ya YEGO Center i Gikondo na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mushinga wateguwe n’abakorerabushake batandatu baturutse muri Korea, bakorera muri izo YEGO Centers zo mu Mujyi wa Kigali guhera muri Mutarama 2023.
Iryo serukiramuco ryari rigamije guha urubyiruko amahirwe yo kugerageza imyuga itandukanye no kubashishikariza kubaka ubushobozi bwo gukora imyuga itandukanye.
Iserukiramuco ryaranzwe n’imbwirwaruhame ishishikariza urubyiruko gukora yatanzwe n’umushyitsi mukuru, indirimbo n’imbyino zateguwe n’umwe mu banyeshuri b’umwe mu bakorerabushake, amasomo yatanzwe mu byiciro bitandukanye ndetse n’ubujyanama ku birebana no gushaka akazi ku rubyiruko.
Hibanzwe ku nzego esheshatu zijyanye na gahunda y’uburezi abo bakorerabushake batanga muri YEGO Centers.
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Jinhwa KIM, yashimiye abo bakorerabushake, abahuzabikorwa b’izo santeri ndetse n’abakozi ba KOICA muri rusange bagaragaje ubwitange kugira ngo iryo serukiramuco rigende neza.
Yakomeje asobanura ko KOICA Rwanda yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda utanga umusaruro by’umwihariko mu mbaraga zishyirwa mu gushyigikira urubyiruko.
Kuri ubu hari imishinga itandatu iri gukorerwa muri Yego Centers eshatu zo mu Mujyi wa Kigali harimo iyo kuri Club Rafiki, Kimisagara na Gikondo.
Abo bakorerabushake batanga ubumenyi mu byiciro bitandukanye uhereye ku kwigisha ururimi rw’Icyongereza, kwigisha kuririmba no kubyina, gushushanya hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ubumenyi butandukanye mu ikoranabuhanga.
Abo bakorerabushake kandi bakomeje gutegura imfashanyigisho zizifashishwa mu buryo burambye mu guharanira ko ibikorwa by’iyo mishanga byajya bitanga umusaruro ufatika.
Guhera mu mwaka wa 1993, Korea y’Epfo imaze kohereza mu Rwanda abakorerabushake 619. Kuri ubu ababarirwa muri 20 ni bo bari mu gihugu bakaba bakora mu bigo bitandukanye bikorera mu Mujyi wa Kigali.
Mu nzego harimo izijyanye no gushyigikira iterambere ry’urubyiruko, guharanira imibereho myiza, ikoranabuhanga, uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga n’izindi nzego.
By’umwihariko aboherezwa gukorera mu bigo bitandukanye basangiza abakozi basanze ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu nzego zitandukanye kandi bakanashyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe iciriritse igira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.


ZIGAMA THEONESTE