Koga: Abatoza bahuguwe basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzamura uyu mukino

Kuva taliki 21 kugeza 25 Gashyantare 2022 abatoza baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bitabiriye amahugurwa “FINA Certification Course Level 2” yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi “FINA”.
Aya mahugurwa yatangiye mu Gushyingo 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma FINA yohereza mu Rwanda impuguke muri uyu mukino, Rick Powers ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “USA”.

Nubwo hatangiye abatoza benshi bagera kuri 44, icyiciro cya nyuma hitabiriye abatoza 18 na bo bagenda bavamo hasigara abatoza 12 aba ari bo basoza, muri bo 6 babonye icyangombwa cy’ubutoza cyo ku rwego rwa 2 “Level 2”.
Aba batoza bakaba bari basanzwe bafite icyangombwa cyo ku rwego rwa 1 “Level 1” bakoreye mu mwaka wa 2020.
Mu mahugurwa, abatoza bitabiriye bakoraga ibice bibiri harimo kwigishwa mu magambo ndetse no kubishyira mu bikorwa. Mu byo bigishijwe harimo uburyo bwo gutegura imyitozo no kuyitanga ku bakinnyi. Nyuma aba batoza bakaba barakoze ibizamini abitwaye neza bahabwa “Level 2”.


Taliki 26 Gashyantare 2022 muri Hilltop Hotel ni bwo habaye umuhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro. Umwe mu bahuguwe wavuze mu izina rya bagenzi be, Rafiki Jean Claude yavuze ko bishimira RSF kuri aya mahugurwa bateguye.
Yasabye kandi ko bazabafasha bagakorera n’icyiciro cya 3 “Level 3” kugira ngo barusheho kuzamura urwego rwabo banazamure umukino wo Koga muri rusange.

Ndori Jimmy usanzwe anatoza ikipe y’igihugu, yavuze ko bitari byoroshye kuko yari amasomo kandi ari ku rwego rwo hejuru. Ati : “Twize gutegura umwitozo , kuwusobanura ukanerekana ibyo watanze.”
Akomeza avuga ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bungutse kandi yizeye ko bizabafasha cyane mu guteza imbere uyu mukino wo Koga.
Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kuko bifuzaga kongera imbaraga mu batoza kuko ari bo umukino wubakiyeho. Ati : “Iyo wubatse umukino neza uhera mu batoza kugira ngo babone ubumenyi bazaha abo bazigisha bityo umukino uzamuke.”

Yakomeje avuga ko aba batoza bahawe ubumenyi n’impuguke yoherejwe na FINA bakaba basabwa rero gutanga ubumenyi bungutse ku bakinnyi bityo bazitwara neza bashobore no kwegukana imidali ku rwego mpuzamahanga.
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yijeje ubufasha aba batoza bahuguwe ndetse na RSF mu bikorwa by’iterambere ry’umukino harimo n’amahugurwa nk’aya.

Amafoto










