Knowless yaciye amarenga ko mu bana be hazavamo abahanzi

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Butera Knowless yaciye amarenga ko mu bana be hari abashobora kuzaba abahanzi kuko batangiye kugaragaza ibimenyetso byo gukunda umuziki.
Yabigarutseho mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gisoza umwaka, cyabaye ku mugoroba wa tariki 26 Ukuboza 2024, mu gace kacyo kazwi nka ‘Meet Me Tonight’ aho batumiramo umunyabigwi kugira ngo baganirize urubyiruko ku mahirwe ahari yabafasha kwiteza imbere agendeye ku ngero z’ibyamufashije kugera aho ageze.
Ubwo yari abajijwe niba haramutse hari umwana we yakwemerera akanafasha igihe yaba ahisemo kuba umuhanzi, Knowless yasubije ko hari abatangiye kubigaragaza.
Yagize ati: “Niba ari uko ubu nonaha babona ko ari byo dukora, ugenda ubona ko na bo bibashishikaje, hari ucuranga Piano, cyangwa ukabona undi ateze amatwi mugenzi we arimo kuririmba, sinamenya niba bazakomeza ariko icyo bazakora cyose nzabashyigikira.”
Agaruka ku cyo abona urubyiruko rukwiye kwibandaho mu rwego rwo kwiteza imbere, uyu muhanzi yavuze ko nta rindi banga ryabafasha uretse guhozaho no kudasuzugura akazi.
Yagize ati: “Imbogamizi n’ibicantege biba ari byinshi, ariko igihe cyose uhozaho kandi ntusuzugure akazi, uko byagenda kose inzira ziraboneka.”
Knowless avuga ko urubyiruko rukwiye kugira indangagaciro yo kugira umutima ukunda ibyo bakora kandi ntibarekure kugeza bageze ku cyo bashaka.
Ikindi ni uko uyu muhanzi asanga kumenyekana ari byiza, ariko agasaba abakiri bato kubyitondera kuko iyo utabyitwayemo neza bishobora kukwangiza, ahubwo byaba byiza bamenyekanye ariko ntibatakaze umwimerere wabo.
Kimwe mu byo Knowless yishimira kandi afata nk’intsinzi yagize mu buzima bwe, ni ukuba yaragize umuryango, akabona abamukomokaho.
Butera Knowless yashakanye na Ishimwe Clement mu mwaka wa 2016, bakaba bafitanye abana batatu b’abakobwa.

