Knowless yacitse ururondogoro yifuriza umugabo we isabukuru

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuhanzi Knoweless Butera yifurije isabukuru nziza y’amavuko, umugabo we Ishimwe Clement washinze inzu ifasha abahanzi izwi nka Kina Music.

Aba bombi banafite Kina Music baherutse gushyira ku mugaragaro Album yahuriweho n’abahanzi babiri babarizwa muri iyo nzu y’umuziki ari bo Platin na Nel Ngabo baherutse gusogongeza iyitwa Vibranium mu birori byabaye ku mugoroba w’itariki 29 Kanama 2025.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, Butera Knowless yanditse ubutumwa burebure agaragaza ko ubuzima we n’abakobwa babo nta kindi bakora uretse gushima Imana yamubahaye.

Yanditse ati: “ku munsi nkuyu, umuntu utangaje kandi w’agaciro yaravutse, uwo nshobora guhamya ko ari umwiza mu nshuti bihoraho, urutare rw’umuryango wacu, kandi umuntu wahagararanye nanjye mu bihe byose, umuntu nzi ukora cyane, umuntu usobanutse kandi uhagarara neza mu byo yiyemeje Clement Ishimwe.”

[…] Uyu munsi rero njye n’abakobwa bacu icyo twakora ni ugushima Imana ku bw’ubuzima bwawe, ku mbaraga zawe no ku bw’umugisha wo kukugira muri twe, uyu mwaka mushya wawe ukuzanire umugisha uhoraho, ubuzima buzira umuze buhoraho, intsinzi itazashira, kandi ngukunda kurusha uko amagambo yabisobanura, kurusha n’ubuzima ubwabwo.”

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, kuri ubu bakaba bamaze imyaka 10 babanye, bakaba bafite abana b’abakobwa batatu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE