Knowless agaragaza ko ijwi ry’abahanzi rikwiye gukoreshwa ricecekesha abapfobya Jenoside

Umuhanzi Butera Knowless yagaragaje ko abahanzi bakwiye gukoresha ijwi ryabo nk’intwaro yo gucecekesha abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigarutseho tariki 7 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na RBA ubwo yari abajijwe imigirire ikwiye kuranga umuhanzi mu bihe byo Kwibuka.
Yagize ati: “Ni imigirire yo gukoresha ijwi dufite kuko hari abadukurikira baba atari bake kandi dushobora kubabera icyitegererezo mu buryo bumwe cyane muri ibi bihe twibuka hari abandi bifuza ko u Rwanda rusubira ahabi, ntabwo byarangiye.”
[…] Niba ijwi ryawe rishobora kujya kure, niba turirimba indirimbo mu mbaga nyamwinshi bakayisubiramo nk’abayihimbye, ni ukuvuga ngo ijambo wavuga ryakumvikana, ufite irihe jambo ryo kuvuga, ese ayo mateka urayazi niba utayazi urasangiza iki abantu.”
Knowless yibutsa ibyamamare ko kuvuga neza Igihugu no gusubiza abapfobya Jenoside atari ukwivanga muri Politike, kuko hagize ikibi kiba ku Rwanda kitaba ku banyapolitike gusa.
Ati: “Hari ikintu nabonye cy’uko kuba wavuga bihita bihinduka ko wigize umunyapolitiki, ntabwo ari ikibazo cyo kuba umunyapolitiki, ni ikibazo cy’Igihugu cyawe, ubu nonaha hagize ikibi cyongera kuba ntabwo cyaba ku banyapolitiki cyaba kuri twese nk’Abanyarwanda. Mureke dukoreshe ijwi ryacu turwanya ikibi cyose cyagwirira Igihugu cyacu.”
Uyu muhanzi uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ibyamamare guhashya icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi kuko bitakireba Abanyarwanda bapfobya Jenoside gusa, ahubwo kuvuga kwabo binareba ibihugu by’abaturanyi bicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo ko kubyirengagiza ari ukwishyira mu kaga.
Nubwo mu buhamya bwe Knowless yagiye agaruka kenshi ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize ari muto cyane, imiryango avukamo ikahashirira, avuga ko yiyubatse abifashijwemo na Leta yamuhaye iby’ibanze birimo kubona uburyo bwo kwiga byabafashije nk’abarokotse.
