Kizz Daniel arashinjwa ubwambuzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria Tobiloba Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, arashinjwa ubwambuzi aho ngo hari amasezerano y’igitaramo yagombaga kujyamo cyagombaga kubera Verti Music Hall, i Berlin mu Budage. ariko ntakijyemo aho ashinjwa kwambura ibihumbi 50 0000 by’amadolari ya Amerika.

Ubuyobozi bateguraye icyo gitaramo bushinja Kizz Daniel kuba yarabambuye amadolari ibihumbi 50 bari bamuhaye mbere ariko bikarangira ataje mu gitaramo kandi atanasubije amafaranga mu gihe mu masezerano bari bagiranye y’uko andi yagombaga kuyishyurwa nyuma y’igitaramo ibyo bavuga ko byabateye igihombo.

Nyuma yo gutanga ikirego, urukiko rwategetse ko konti bwite z’uyu muhanzi zose n’iz’ubucuruzi zifungwa. Icyo cyemezo gishingiye ku birego bivuga ko hari byinshi uyu muhanzi yatumye byangirika, akaba yategetswe kwishyura indishyi z’arenga 200,000 y’Amayero hafi miliyoni 350 z’amafaranga ya Nigeria kubera kutitabira igitaramo, nyamara ngo yari yarahawe ayo mafaranga.

Ku ruhande rwa Kizz Daniel n’itsinda rye bo bavuga ko nta buhemu bwabaye ndetse ko ayo mafaranga batayabara nkayo babambuye kuko yari amafaranga adasubizwa igitaramo cyaba cyangwa ntikibe.

Igitaramo Kizz Daniel atitabiriye kitwaga ‘Afrobeats Meets Berlin’ cyagombaga kuba tariki 14 Nzeri 2022, cyaje gusubikwa kuko uwo muhanzi atitabiriye aho itsinda rye risobanura ko byatewe n’uko abari bateguye icyo gitaramo batubahirije ibikubiye mu masezerano y’imikoranire yasinywe tariki 27 Nyakanga 2022.

Muri byo harimo kwishyura ibisabwa birebana n’urugendo rw’umuhanzi n’itsinda ryagombaga kumuherekeza.

Kizz Daniel yaherukaga gutaramira mu Rwanda tariki 2 Kanama 2025 mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya “Giants of Africa”, igitaramo yahuriyemo n’abarimo Ayra Starr hamwe na The Ben yahagiriye ibihe byiza ateguza ko nyuma yaho azahakorera ibindi bitaramo.

Kizz Daniel azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo RTID (RichTill I Die, To Be a Man, Double, Eyo n’izindi.

Kizz Daniel n’itsinda rye bavuga ko amafaranga bashinjwa kwambura adasubizwa nk’uko byari mu masezerano basinye
Kizz Daniel uheruka gutaramira i Kigali arashinjwa ubwambuzi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE