Kiyovu Sports yatsinze Vision FC iva ku mwanya wa nyuma muri shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi bitewe nuko amakipe yombi ari yo nyuma ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo barutanwa inota rimwe gusa.

Muri uyu mukino Vision FC ni yo yatangiye umukino neza isatira cyane izamu rya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 6, Vision FC yari mu mukino yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Omar ku mupira wari uvuye kuri koruneri ashyiraho ikirenge umupira ujya mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego Kiyovu Sport yatangiye kwinjira mu mukino maze ku munota 17 ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugenzi Cedric n’umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Nizeyimana Juma.

Ku munota wa 31, Kiyovu Sports yatsinze igitego cyatsinzwe na Mugisha Desire ku mupira wagaruwe n’umuzamu wa Vision FC ahita ashyira umupira mu izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa Kkne yongeyeho iminota itatu.

Ku munota wa 45+1 Vision FC yatsinze igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Rugangazi Prosper ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina umuzamu Nzeyurwanda Djihad ananirwa gukuraho umupira ujya mu izamu.

Nyuma y’umunota umwe Kiyovu Sports yabonye igitego cya gatatu cyitsinzwe na Manzi Olivier wa Vision FC.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-2.

Mu gice cya kabiri kihariwe cyane na Vision FC yashakaga igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports n’umuzamu bakomeza guhagara neza.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Vision FC ibitego 3-2 yongera kubona amanota atatu yaherukaga ku wa 22 Ugushyingo 2024 itsinda Etincelles ibitego 2-1.

Kiyovu Sport yahise iva ku mwanya wa nyuma ijya ku wa 14 n’amanota 11, ibisikana na Vision FC yahise iwufata n’amanota icyenda.

Indi mikino yabaye uyu munsi yasize,Bugesera FC yanganyije ubusa ku busa na Mukura VS&L mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Yves says:
Ukuboza 22, 2024 at 6:12 am

Kiyovu Sports Yikoze Mumitana Yibwira Abatanazi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE