Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ikomeza gushimangira kuguma mu cyiciro cya mbere

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa 25 wa Shampiyona, ikomeza gushimangira kuguma mu cyiciro cya mbere
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Uyu mukino watangiye ugenda gake cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga hagati bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke mu minota 20 ya mbere.
Mu minota 30, Vision FC yatangiye kubona coup franc nyinshi ariko imipira yaterwaga na Mussa Esenu ikajya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 33, Kategeya Elie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Idarusi Cyubahiro awuteye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad awukuramo.
Ku munota wa 45, Esenu yateye coup franc nziza, umunyezamu Nzeyurwanda arwana n’umupira ariko arawufata.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri impinduka, aho Mugisha Désiré na Uwineza Rene basimbuye Ishimwe Kevin na Mugenzi Cedric.
Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bwayo kuko yatangiye guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 60, Kiyovu ku mupira mwiza Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye imbere y’izamu, myugariro Stephen Bonney aritsinda.
Mu minota 70, Vision FC yasatiraga cyane bikomeye ishaka uko yishyura igitego ariko umunyezamu Nzeyurwanda akomeza kuyibera ibamba.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0.
Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 30 ikomeza gushimangira kuguma mu cyiciro cya mbere, Vision FC iguma ku mwanya wa nyuma na 20. Indi mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025
Musanze FC izakira Muhazi United, AS Kigali izakira Mukura VS, Bugesera FC izakira Marines FC naho Rutsiro FC izakira APR FC.



