Kigali: Yamuritse igitabo kuri se wari umwarimu w’intangarugero wazize Jenoside

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ni igitabo yari amaranye imyaka 20 mu ntekerezo, yise “Intore Ntahamanye Nkurindira Mbare Iyo Nkuru”, kigaruka ku butwari bwa se wari umwarimu w’intangarugero wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwarurema Tharcille afite imyaka 18 y’amavuko, bimwe mu bigwi byaranze Se Kanamugire Epimaque akaba na we ari umuhamya wo kubihamya kimwe n’abarimu cyangwa abanyeshuri yigishije.

Se Kanamugire yigishaga ku Kigo cy’Ishuri cya Rwingwe ahahoze ari muri Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwarurema yavuze ko kwandika kuri se yabitewe n’uko yari umuntu w’intangarugero mu bandi ariko akaza kwicwa nta cyaha afite, biturutse ku rwango rwigishijwe n’ubuyobozi bubi bwariho.

Ibyo ngo bimufasha kurushaho kumuha icyubahiro no kwibuka ubutwari bwamuranze akabusangiza n’abandi hagamijwe kurwanya Jenoside ngo itazasubira ukundi.

Ati: “Impamvu namwise “Intore Ntahamanye” ni uko yari afite indangagaciro z’ubutore, gukunda abantu kwitangira abandi, gukunda umurimo gukora inshingano neza, gukunda Igihugu, ibyo ashinzwe byose akabikora neza.”

Umuhango wo kumurika iki gitabo witabiriwe n’abanditsi b’ibitabo batandukanye, abayobozi, abagize umuryango we n’ inshuti ze bavuga ko icyo gitabo kizagirira benshi akamaro.

Uwarurema ni Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokowe n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, arakokera i Kabgayi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

We n’umuryango we aho bari batuye ubu ni mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati: “Mu gihe cya Jenoside abantu baricwaga ntibashyingurwe bagatabwa ahabonetse hose, na nyuma yayo kubashyingura, Igihugu cyari kikiri mu bibazo byihutirwa ku buryo bitakozwe mu cyubahiro kigomba umuntu. Twavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi twajya twandika izi nkuru tukavuga amateka yabo kuko ari amateka meza.”

Yavuze ko impamvu se wari umwarimu, yamwise Intore, ari uko yari afite indangagaci ro nzima zo gukunda Igihugu kandi ibyo ashinzwe akabikora neza.

Yavuze ko kandi kwandika icyo gitabo yari agamije gutanga isomo ryo kugaragaza ububi bwa Jenoside kugira itazagira ahandi yongera kuba kandi ko yashakaga gushimira Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikarokora we n’abandi bahigwaga.

Ati: “Mu gitabo bigaragaramo uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icyo gihe wari uyoboye, yahise agabanya ingabo mu mitwe itandukanye kugira ngo bihutire gutabara bakomeza no kubaka igihugu kugera uyu munsi.”

Uwarurema avuga ko nyuma yo kubona ko se Kanamugire yishwe azira Politiki y’amacakubiri yabibwe na Leta mbi yariho, yamwanditseho kugira ngo abato bigire kubyamuranze agaciro ko kwimakaza ubutabera no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Yagize ati: “Ikigo cy’amashuri mwarimu Kanamugire Epimaque yigishagaho bajya kwibuka, abarimu n’abana b’iryo shuri bagatwara indabo bakazishyiraho ariko wareba abo bana, ukabona  ntibazi amateka y’ibyo bibuka.

Ubusanzwe mu ntambara umusirikare yica uwo bahanganye cyangwa se umuntu yishwe ari umujura yari agiye kwiba, ariko noneho turagaragaza umuntu wari ufite indangagaciro za nyazo afitiye igihugu akamaro, akaba ari we wicwa. Bigaragaza ububi bwa Jenoside ko iba yarateguwe kandi ubutegetsi buyishyigikiye.”

Kwandika iki gitabo Uwarurema avuga ko bitamworoheye kubara inkuru y’amateka yanyuzemo. Ni igitabo yatangiye gutekereza kucyandika mu mwaka wa 2004, akimara kurangiza kwiga kaminuza.

Muri icyo gitabo Uwarurema agaruka ku bantu 215 bagize umuryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Muri 2004 icyo gitekerezo cyaraje ndavuga nti niba dushobora kwandika igitabo gisoza amashuri, kuki tutakwandika ibyatubayeho kugira ngo natwe tube twatanga umusanzu ku bantu batuye Isi.”

Ahamya ko kwandika amateka ashaririye yanyuzemo muri Jenoside byamubereye nk’umuti umukiza ibikomere byo ku mutima bityo akanashikariza aborokotse Jenoside kugira ubutwari bakandika ibyababayeho.

Ati: “Kwandika igitabo birafasha, ugasubira muri bya bihe, bitandukanye n’uko byaguherana. Hari n’aho (mu gitabo) mvuga ko Jenoside itagize ingaruka gusa ku bayikorewe ahubwo no ku bayikoze. Byaba byiza rero gutanga umusanzu kugira ngo itazaba n’ahandi ku Isi.”

Uwarurema Tharcille yanditse ku buzima bwa Se wari intangarugero akazira amaherere muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo gitabo cyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Uwarurema avuga ko kucyandika muri urwo rurimi kwari ukugira ngo n’abakoze Jenoside bavuga ko bashutswe kizabagirire akamaro babashe gukuramo amasomo.

Yavuze ko arimo gushaka no kugishyira mu zindi ndimi ahereye ku rw’Icyongereza kugira ngo n’abatazi Ikinyarwanda bazabashe kugisoma.

Ashimira umubyeyi we, inshuti n’abavandimwe be bamugiriye inama, zamwubatsemo imbaraga bituma ashyira ahagaragara icyo gitabo.

Hategekimana Richard, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda yashimiye Umwanditsi Uwarurema ko ari umuntu udasanzwe watinyutse akandika amateka yanyuzemo cyane ko mu Rwanda abanditsi b’Abagore ari bake.

Yijeje Uwarurema ko igitabo cye nk’urugaga rw’Abanditsi bazagikwirakwiza henshi by’umwihariko mu mashuri kugira cyigishe abantu benshi anasaba Abanyarwanda kumushyigikira bagura icyo gitabo.

Hategakimana yasabye Leta, n’imiryango itari iya Leta irwanya Jenoside, ko yashyigikira abanditsi bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babashe kwandika ibitabo byinshi.

Ati: “Hakwiye kujyaho uburyo bw’ingengo y’imari yo gushyigikira abanditsi nko muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugira ababyandikaho babe benshi.”

Yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, ko ibitabo nk’ibi byanditswe na Uwarurema ko yagira uruhare mu ku bigeza no ku baba mu mahanga kugira ngo na bo babisome bibigishe.

Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko icyo gitabo ari umusanzu ukomeye  Uwarurema yatanze wo gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe.

Yamwijeje ko GAERG izamufasha gukwirakwiza iki gitabo kandi no kugiishyira mu ndimi z’amahanga kuko bifasha mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ubu urubyiruko rw’iki gihe hari abakurikirana ubuhamya cyane bakanatekereza cyane, kuko nigeze kumva umwana umwe avuga ngo Abatutsi nta kintu baba barakoze cyatumye babica kuriya […] uwo ni umwana wavukiye muri uru Rwanda abona ubutabera amahoro byose birahari, noneho akibaza ukuntu biriya byashobotse. Ubu hari ubuyobozi bwiza ntabwo azi uko ubuyobozi bubi busa.

Hari abatekereza ko abacu bishwe bari babi, ubu rero Tharcille watubereye urugero rwiza ugaragaza ko abacu bari beza. Uyu murage uragaragara cyane ni yo mpamvu tugomba kuwusigasira tukawuraga abuzukuru n’abuzukuruza, kuko ni wo wubatse u Rwanda n’uyu munsi.”

Umwanditsi Uwarurema Tharcille afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’imicungire y’amasoko, akaba ari na byo amaze n’imyaka 16 akora.

Ushaka kugura igitabo Intore Ntahamanye Nkundira Mbare Iyo Nkuru, yishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda, kikaba kirimo gushyirwa mu nzu zicuruza ibitabo hirya no hino mu Rwanda.

Mani Martin ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’icyo gitabo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Ruhuka says:
Kamena 17, 2024 at 9:44 pm

Uri intwari cyane@ Tharcille Uwarurema

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE