Kigali: Yagurishije ibyo atunze byose miliyoni 400 Frw yorora amafi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Inararibonye mu bucuruzi n’ishoramari zivuga ko rimwe na rimwe bisaba gutanga ibyo ufite byose kugira ngo ugere ku nzozi zawe. Munyangeyo Themistocle ni umwe mu bahisemo iyo nzira igoye kuko yagurishije imitungo ye yose ntiyasiga n’aho atuye kubera urukundo akunda amafi no kuyorora.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Munyangeyo wari utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yasobanuye uburyo yashyize ku isoko inzu yari atuyemo, iyo yakodeshaga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri ku kwezi iherereye ku Kacyiru n’urwuri rwa hegitari 8 yakasemo ibibanza akabigurisha i Rusororo.

Inkuru ya Munyangeyo ihera mu 2013 ubwo yicazaga umugore bashakanye akamumenyesha igitekerezo afite cy’uko agiye gutangiza ubworozi bw’amafi mu Rwanda nk’urwego rwari rutaragira umushoramari n’umwe. Umugore we yaramushyigikiye ndetse agera n’aho kwemera ko imitungo yabo bayigurisha bagasigara iheruheru.

Avuga ko imitungo y’umuryango yose yayigurishije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 400 yose agahita ayashora mu korora amafi. Nubwo ibintu byabanje kugorana, Munyangeyo yishimira ko nyuma y’imyaka 10 ishize ubu yoroye amafi akabakaba miliyoni n’ibihumbi 300.

Uretse ayo mafi yororera mu makaje (cages) 170 ari mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, no mu Kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Gasabo, Munyangeyo yubatse uruganda rutunganya ibyo kurya by’amafi rufite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko ubwo yatangiraga ubworozi bw’amafi mu mwaka wa 2013 nta bumenyi bw’ibanze kuri ubwo bworozi yari afite bwari gutuma abubyaza umusaruro ndetse ntiyari azi umubare akwiye kugira mu ikaje imwe kandi yororaga abana b’amafi badatanga umusaruro uhagije.

Byatumye atangirira mu bihombo ku buryo yageze n’aho yumva ubworozi bw’amafi yabuvamo ariko urukundo ayakunda n’icyizere yari abufitiye bikamutera kurushaho guhatana.

Ku bw’amahirwe Munyangeyo yabonye abaterankunga barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO), yongererwa ubushobozi n’ubumenyi byatumye abasha gukemura hejuru ya 90% by’ibibazo yahuraga na byo birimo kuba amafi ye yarapfaga yishwe no kubura umwuka, ndetse azana n’ubwoko bushya bw’amafi.

Munyangeyo yagize ati: “Icyitwa umutungo wanjye n’umuryango wanjye cyose cyagiye mu mafi. Igishoro natangiranye cyari miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, nagurishije inzu yo kubamo, iyo nakodeshaga n’amasambu. Nkunda ubworozi bw’amafi cyane, kandi birangwa n’umuntu kuko njyewe iyo nagiye mu kintu ncyinjiramo wese”.

Avuga ko kugira ngo yemere kugurisha imitungo ye yose akayishora mu bworozi bwari butaramenywa na benshi mu Rwanda yabitewe n’icyizere gihambaye yari afitiye uru rwego rwari rukiri rushya kandi  mu gihugu haboneka amazi menshi yakorerwamo ubworozi.

Munyangeyo akorera ubwoorozi bw’amakaje mu Kiyaga cya Kivu no mu cya Muhazi

Yishimimira ko kuri ubu hari abamureberaho bagatangira ubworozi bw’amafi, akaba akibabazwa n’uko u Rwanda rufite amazi menshi ariko atabyazwa umusaruro ngo u Rwanda rucike ku gutumiza amafi yo mu bihugu bitarurusha amazi meza.

Ati: “Dufite amazi meza mu Rwanda, biteye agahinda iyo ugenda ukagera mu Misiri bakoresha amazi arimo n’aturuka mu Rwanda ugasanga ubworozi bwabo bw’amafi bwateye imbere, twebwe tutagira ubukonje bwinshi cyangwa izuba ryinshi ngo duhagarike gukora, ugasanga dufite amafi makeya. Byanteye agahinda gusanga mu Misiri borora amafi kandi ahantu hanini ari ubutayu ariko ugasanga mu Rwanda nta mafi ahari.”

Kuri ubu Munyangeyo yororera amafi mu Karere ka Rubavu aho afite amakaje (cage) 95 , ikaje imwe ishobora kujyamo amafi 8,000 aringaniye ndetse no kuri Muhazi aho afite amakaje 80 buri kaje ishobora kujyamo amafi 6,500.

Ubu yahangiye imirimo abantu 125 bakora mu bworozi bwe mu Kiyaga cya Kivu, mu cya Muhazi no mu ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 40 z’ibiryo by’amafi ku munsi.

Ibiyaga byose byo mu Rwanda bigiye kubyazwa umusaruro

Mu gihe Munyangeyo ahangayikishwa no kubona amazi menshi yo mu Rwanda apfa ubusa, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yo itangaza ko mu rwego rwo guharanira ukwihaza ku musaruro w’amafi, hari gahunda yo kubyaza umusaruro ibiyaga byose byo mu Rwanda.

Gutangira ubworozi bw’amafi mu biyaga byose byo mu Rwanda ni kimwe mu bigize umushinga w’imyaka ine wiswe “Kwihaza” uzibanda ku guteza imbere ubworozi n’ubucuruzi bw’amafi mu Rwanda ukanagaruka no ku iterambere ry’ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabyo.

Uwo mushinga uzarangira mu 2026, washowemo miliyari zisaga 18.4 z’amafaranga y’u Rwanda, watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bufatanye na Guverinoma ya Luxembourg.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, yashimangiye ko uwo mushinga uzafasha kubungabunga ibiyaga byo mu Rwanda kandi bigakorerwamo ubworozi bw’amafi bwa kijyambere.

Ati: “Urabona dufite ibiyaga byinshi mu Rwanda ariko kuba bitabyazwa umusaruro ni ibintu biteye ipfunwe. Uyu mushinga tuwitezeho ko ibi biyaga byose dufite mu Rwanda, ikibasha kuba cyajyamo icyororo kizajyamo ndetse n’abahatuye bakabona ibyo gukora n’uburobyi bwabo bugatera imbere, maze ibiyaga dufite mu Rwanda bikadutunga mu rwego rw’amafi, ari amafi y’amaterano n’aya cyimeza…”

Mu mwaka ushize u Rwanda rwasaruye toni zirenga 44,000 z’amafi mu gihe intego yari iyo kugera kuri toni 90,000 ndetse bitarenze mu mwaka utaha wa 2024 rukaba rwifuza kugera kuri toni zirenga 107,000.

Uyu mushinga uhanzwe amaso mu kuzahura aborozi b’amafi witezweho Gufasha Guverinoma y’u Rwanda kwesa umuhigo kugira ngo umubare w’Abanyarwanda barya amafi urusheho kwiyongera ari na ko ayatumizwaga mu mahanga arushaho kugabanyuka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
BIZIMANA EMMANUEL says:
Gicurasi 26, 2024 at 5:36 am

Nukuri nibyo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE