Kigali-Umushinga wa Mpazi: Ahimuwe imiryango 56 hazatuzwa isaga 680

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko buri kubaka inzu zigezweho mu mushinga wa Mpazi wo kwimura abatuye mu nzu zitajyanye n’igihe, aho ahari hatuye imiryango 56, hagiye gutuzwa imiryango 688, kubera ko hubakwa inzu zigerekeranye.

Byagarutsweho na Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2024, ubwo yasobanuraga imiterere y’uyu mushinga.

Ni umushinga wo gutuza abaturage ahantu hagezweho, ukaba uhereye hafi ya ruhurura ya Mpazi, iri mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega.

Ntirenganya yasobanuye ko uwo mushinga utandukanye n’indi yo kwimura abaturage batuye mu nzu zitajyanye n’igihe mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Umushinga wa Mpazi watangiye mu 2017, ni umushinga udasanzwe utandukanye n’indi midugudu y’icyitegererezo, aho ho abaturage bamara kwimurwa, ubutaka bwabo bukubakwaho inzu, zamara kuzura bakagaruka kazituzwamo.”

Ntirenganya yakomeje avuga ko mu gutangira uwo mushinga byari muri gahunda yo kwimura abari batuye mu manega n’abafite inzu zitajyanye n’igihe mu Mujyi wa Kigali.

Iyo ruhurura ya Mpazi, amazi yayiturukagamo agasenyera abaturage abandi akabatwara ubuzima. Umujyi wa Kigali wagerageje kuyubakira, bisaba ko inzu zimwe zikurwaho.

Ati: “Ukabona hari inzu zishaje, zitajyanye n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, noneho tubona abafatanyabikorwa badufasha kwimura imiryango itatu, ahari hatuye iyo miryango tuhubakamo inzu zatujwemo imiryango 12. Icyiza cy’uriya mushinga ni uko ahari hatuye abaturage, kuko hubakwaho inzu zigerekeranye harubakwa hagatuzwa abantu barenze abimuwe.”

Yakomeje agira ati: “Noneho aho ya miryango 12 yavuye, twahubatse inzu, hatuzwamo imiryango 56. Ubu ngubu aho iyo miryango 56 yavuye na ho turimo kuhubaka izindi nzu na zo zizaturwamo n’imiryango 688.”

Abaturage bahatujwe bwa mbere, bumvaga ari inzozi

Umwe mu baturage wimuwe akongera gutuzwa mu ba mbere muri uwo Mudugudu wa Mpazi, avuga ko yaje gutura mu Mujyi wa Kigali, mu Kuboza 1994. 

Icyo gihe we n’uwo bashakanye bubatse uko babonye kubera ko nta gahunda yo kugena imiturire ihamye yari ihari.

Nyuma avuga ko ruhurura ya Mpazi, amazi yayo yuzuraga akabasenyera bamwe mu bo bari baturanye ikaba yarabatwaye ubuzima.

Nyuma y’aho yimuwe inzu ye n’umuryango we (umugabo n’abana 6), yagenewe agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, hanyuma aho bimuwe huzuye bongera kuhatuzwa, anahabwa aho gukorera ibikorwa by’ubucuruzi bw’akabari yari asanzwe akora. Kuri ubu avuga babayeho neza.

Ati: “Wasangaga umugenzi wa Mpazi utoroshye, hari umuntu wari ufite igipangu ubu yarapfuye, twabonye umugore we umugabo turamubura amazi yamutwaye. Iyo imvura yagwaga abantu bararaga bareba.Twumvaga gutura mu nzu zigeretse ari iby’abakire.” 

Vestine avuga ko mu gihe ubuyobozi bwabasobanuriraga ko bagiye kwimurwa we na bagenzi, babwirwa ko bazagaruka gutuzwa aho ari imiryango myinshi, gusaba bagize impungenge kubera ibikorwa by’urugomo n’ubujura byahabaga.

Ati: “Niba uryamye ukavuga ko urasanga hirya bahapfumuye. Hari inzu zakodeshwaga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda, urumva nk’umujura wabaga yiba, yikodesherezaga izo nzu, abantu basinzira agatobora.”

Akomeza agira ati: “Batwatse n’ibyangombwa turabibima. Tubaha kopi yabyo, waravugaga ngo nibatampa inzu zanjye nzajya kubarega.”

Yishimira ko inzu zabo zasenyukaga bya hato na hato zakuweho batuzwa mu nzu zikomeye.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko abaturage baganirizwa kugira ngo bahindure imyumvire hakubakwa inzu bihitiyemo uko zubakwa, ndetse bamwe muri bo bagahabwa akazi mu kuzubaka.

Iyi gahunda ya Mpazi izakomeza n’ahandi muri Kigali

Umujyi wa Kigali ushimangira ko izo nzu, mu mushinga wa Mpazi, abazitujwemo ari izabo bwite. Mu gihe izicyubakwa zizatuzwamo imiryango 688, biteganyijwe ko muri Kanama cyangwa Nzeri uyu mwaka, ari bwo zizatahwa.

Uyu Mujyi kandi ufite gahunda yo kubaka izindi nzu, ku butaka bwateganyijwe buri kuri hegitari 15. Ni mu gihe nyuma yo kuzuza uyu mushinga wa Mpazi, iyi gahunda yo gutuza abaturage benshi ku butaka buto izakomeza n’ahandi mu mujyi wa Kigali.

Ntirenganya ati: “Gahunda ihari nonaha ni ukubaka izo hegitari zindi hariya kuri Mpazi, hanyuma ahandi na ho tuzajya tuhimukira buhoro buhora kuko twasanze ari umushinga mwiza cyane.”

Yongeyeho ati: “Tubona ubutaka tutaguze, kuko twubaka muri bwa bundi abantu baba batuyeho, ariko n’abimuwe bagahita bagaruka bagatura hahandi iwabo. Bisobanura ko iyo ukomeje ugatura hahandi niba abana bawe bigaga ku ishuri riri aho hafi, niba wari umunyereye gukora akazi cyangwa se ibiraka, aha n’aha, ntabwo uri buhindure ubuzima, nk’uko waba wagiye mu nkengero.”

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Gasabo 3D ikora ubugenzuzi mu ntangira z’uku kwezi kwa Nyakanga, bwatangaje ko imirimo yo kubaka Umudugudu uzatuzwamo imiryango 688 yimuwe, igeze hafi ku kigero cya 70% ngo yuzure.

Ni Umudugudu ugizwe n’inzu 18 z’amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3). Iri kubakwa mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi, mu Mudugudu w’Ubwiyunge. Iri kubakwa n’Ingabo z’Igihugu mu

 mushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’.

Ni Imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet ndetse n’amazi meza. 

Iyi Midugugu kandi n’igice cya kabiri n’icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y’icyiciro cya mbere cy’igerageza kigizwe n’inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) cyubatswe mu 2021 abaturage bakaba batuyemo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Irakiza says:
Kanama 1, 2024 at 1:10 pm

Muzehe wacu ntacyo atadukorera, Imana imuturindire@Rwanda nziza icyeye.

lg says:
Kanama 2, 2024 at 8:15 am

Ubuyobozi burebe aliko nimiryango imwe itishoboye yimuwe hariya yakodeshaga bamwe ibahe amahirwe yo kubonamo aho baba kuko abaturage bose nabigihugu halimo ababaye kurusha abandi ntagitangaje kuko nubundi haraho yubakira abatishoboye urugero nzi umubyeyi warutuye hariya akodesha bahadenye kubera ubushobozi buke ubu yagiye gucumbika rugobagoba nabana kuko yavuye iwabo kuko bishwe bose 94 yongeraho gushaka nabi ubu aliyo munzu yintizanyo hano yirwanagaho haliya imibereho nibindi Ubuyobozi bukwiye kureba bake bagite ibibazo bakabasha nabo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE