Umugabo watorotse Inkiko Gacaca yafatiwe i Kigali yarahinduye amazina

Umugabo watorotse Inkiko Gacaca yafatiwe i Kigali yarahinduye amazina

Ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, zataye muri yombi umugabo witwa Nkurunziza Cléophace w’imyaka 58.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya amakuru yuko Nkurunziza yavuye i Gisagara mu Murenge wa Kibirizi Akagari ka Ruturo, mu Mudugudu wa Kubuhuzu mu Ntara y’Amajyepfo, atorotse Inkiko Gacaca.

Amakuru avuga ko yari yarakatiwe igifungo kingana n’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Gisagara.

Nkurunziza yafatiwe mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira II mu Mudugudu wa Kokobe tariki 12 Mata 2024, ahagana saa yine z’ijoro.

Nkurunziza Cléophace ni mwene Birugwaho Joseph na Kankera, akaba yarafashwe yarahinduye amazina, aho yari yariyise Kazubwenge.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rugikurikirana aya makuru.

 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

imigi myinshi yo mu Rwanda ipakiyemo bene abo bantu bagiye bahunga ubutabera bamwe banafatiye ibyangombwa muli iyo migi kuburyo kubamenya bigoye niyo mpamvu bamwe badafatwa abandi ntibagere iwabo ikindi nuko abicanyi bagirirana ibanga niyo mpamvu batavuga ahagiye hatabwa abantu erega suko batahazi ahubwo naho ibonetse barabajenjekera bigatuma nabahazi baceceka ufashe abali batuye haliya Huye nahandi haboneka imibiri Nyarugenge ugafata abahaturiye bose bahabaga icyo gihe
muli génocide Musha nahandi wareba ko badatinya bakajya babivuga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14