Kigali: Uko nahuriweho n’abatekamutwe 7, umwe bikarangira dukundanye

Hari mu gitondo maze kunywa icyayi, maze gukenyera umwenda wo kwihanaguza (Assuie Main) ngo njye koga nitegura kujya ku kazi, nabonye nomero ya telefoni ntazi impamagaye mbanza gutinda kuyifata kuko numvaga ari buntinze kandi amasaha yo kugera ku kazi yari yegereje.
Sinari nzi ko uwari ku rundi ruhande rw’itumanaho ari umutekamutwe wari ugiye gutangirana umunsi akazi gashya ntari nageneye amasaha yo kugakora.
Mwitaba yarambwiye ati: “Umwana wawe wari ku ishuri akoze impanuka ari ku ishuri agakomereka bikomeye mu mutwe kuko yafashe kuri moto yendaga guhaguruka…”
Ako kanya yahise antwara ahandi hantu, cyane ko nta mwana mfite uri ku ishuri ariko ntekereza ko wenda yaba yibeshye nomero.
Nyuma y’ibiganiro na we, mu kandi kanya byahindutse isibaniro ryo kwitaba telefoni zimbwira ibibazo bitandukanye kuri simukadi yanjye nko kuba yayoberejweho amafaranga n’ibindi.
Nyuma y’ibiganiro birebire na bo no gusaba amafaranga nkabarindagiza, baratukanye cyane ariko nyuma bisanga mu mutego n’umunyenga w’urukundo, batangira kwivamo bamena amabanga y’akazi ndetse basaba imikoranire yo kunoza ubutekamutwe.
Uwahamagaraga yavugaga ko ari Umuyobozi w’iryo shuri, amusaba amafaranga 500 yo kugura interineti ngo afotore impapuro yoherereze Akarere, na we azimuhe ndetse abone uko yakirwa n’ibitaro.
Yatangiye abaza imyirondoro y’uwo mwana, iya nyina n’iya Se, ariko kuko nari namutahuye namubwiye ko njye tuvugana nitwa Doroteya ari jye nyina w’umwana.
Namubajije uko umwana ameze, umutekamutwe ati: “Ari ku bitaro bikuru aho musanzwe mwivuriza kandi ameze nabi cyane gusa turi kumuvuza.”
Namubajije ibyo bitaro bikuru biramuyobera akavuga ko ari ibitaro by’Akarere, gusa ambwira ko hari moto yari izanye ibitabo mu kigo umwana akayirukaho akayifata bikarangira agushije umutwe hasi akuba n’akaboko.
Yambwiye ko ari kumwe na muganga ari we uri kwita ku mwana kandi ko ari we uri bumpe amakuru arambuye y’uko umwana ameze.
Uwo muganga yambwiye ko ngomba kwishyura amafaranga y’ifishi ku muganga witwa Eric Nizeyimana.
Namubwiye ko ntazi uko bishyura na we ambwira kode nandika nkohereza kuri nimero 0722954169.
Nabashyiriyeho amafaranga 500 ariko bongera kumbwira ko umwana yangiritse cyane ngomba gutanga amafaranga 18.800 akanyuzwa muri sikaneri, mubwira ko na yo ngiye kuyashyiraho ariko nkomeje kumubaza ibitaro ari ho ambwira ko bari ku bitaro bikuru kuri irijanse (urgence).
Yahise ambwira ko agiye kumpa kode ya kontabure witwa Zabuloni kuko kode y’ibitaro yagize ikibazo.
Umutekamutwe ati: “ Ubu ari ku bitaro bya Kanombe ishyura ibihumbi 18 uyashyire kuri kode 1606 235.”
Yakomeje kumbwira ko ari kwitabwaho n’undi muganga witwa Michel kandi bose bari gufatanya kwita ku mwana bityo ngomba kubumvira.
Nakomeje kwigira nk’umuntu wataye umutwe ari ko na bo bampatira kwishyura mvuga nti: “Muganga we ndabingize mumfashirize umwana….”
Mukanya nk’ako guhumbya undi mutekamutwe w’umugore witwa Jeanne Marie Rose, ufite nimero 0726592973, yahise yohereza ubutumwa bugufi bugaragaza ko anyoherereje amafaranga ibihumbi 65, ahita ampamagara ambwira ko anyoberejeho amafaranga yibeshye ko bibaye byiza nayamusubiza.
Yagize ati: “Nibeshye nomero nkoherereza ibihumbi 65 bivuye kuri Mutabazi Alexis none nagusabaga ko uyansubiza.”
Uwo akimara gukupa, indi nomero ya 0729245678 yahise impamagara yigize umukozi wa sosiye ya MTN Rwanda, agira ati: “Tubahaye ikaze ku murongo wa MTN Rwanda, wiriwe neza? Njye nitwa Christian twagusabaga ko usubiza amafaranga y’uwayakuyoberejeho mu gihe utabikora tugafunga simukadi yawe.”
Yakomeje kumbaza Akarere mperereyemo ankangisha ko agiye gufunga simukadi yanjye cyangwa bakamfunga.
Mu biganiro birebire twagiranye nakomeje kumurindagiza bituma arakara ariko nyuma ambaza niba hari andi mafaranga nari mfite kuri simukadi yanjye mbere y’uko banyoberezaho amafaranga ndetse nkumvikana n’uwayayobeje tukayagabana.
Narabyemeye ambwira kode nkanda nkemeza kugira ngo nsubize ayo mafaranga.
Wa muganga yakomeje kumpamagariramo mpita nkupa uwo wa MTN ahita antonganya ambwira ngo umwana wanjye napfa birandeba.
Yahise ambwira ko ngomba kongera kwishyura andi mafaranga ibihumbi 28 ngo byo kugura ‘banderede’ yo guhambira umwana mu mutwe.
Yahise ambwira ko ngomba kwishyura ku yindi kode ya 993596 y’undi kontabure witwa ‘Elise’, mubwira ko ayo nsigaranye atuzuye uwo mubare ariko ambwira ko nakwishyura asigaye nyuma naza kugera ku bitaro mfite ubwisungane mu kwivuza nkabarisha nkaba nagira ayo nsubizwa.
Nyuma yo gutegereza amafaranga bagaheba abo biyitaga abaganga bongeye kumpamagara barakaye cyane barantuka bambwira izindi kode nkanda nkishyura.
Umwe yungikanya n’undi bagize bati: “Kora ibyo turi kukubwira ugabanye ubugoryi… (atukana ibitutsi bikomeye) … kuva mu gitondo wiriwe ubeshya abantu ngo wishyuye wa…, wishyuye he?”
Mu kajwi gatuje nahise mubwira nti: “Wintuka cheri… erega nanjye dukora akazi kamwe ‘chuchu bae’ ahubwo tuza tuganire turebe ko twabona ay’uyu munsi.”
Nagerageje gutuma atuza, aracururuka mubwira ko twakorana kandi akazi k’ubutekamutwe tukakanoza ndetse tukakabonamo amafaranga menshi.
Nti: “Ibi twabikora nk’akazi ahubwo reka nkwereke uko bikorwa; dukeneye imibereho.”
Ati: “Ngaho mbwira”.
Uko yatangiye kumenera amabanga y’akazi tugakundana
Natangiye kumubaza aho atuye ambwira ko aba mu Karere ka Karongi, i Rubengera, ambwira ko abandi bampamagaye bigize abakozi ba MTN, ari abatekamutwe ngomba kubareka ahubwo tugakorana twenyine.
Yagize ati: “Nari nagize ubwoba nzi ko bariya batekamutwe bakwibye, none na we basanze ubarenze! Bareke dukorane twenyine ni bwo akazi kacu kazagenda neza.”
Twumvikanye ibintu byinshi birimo no kuzamusura iwabo i Karongi tukumvina uburyo bwo gukorana kandi tukibera inshuti z’igihe kirekire.
Nyuma y’ibyo biganiro bya mugitondo mu masaha ya nimugoroba twatangiye kuvugana koko nk’abantu bakundana twitana amazina y’urukundo arimo; cherie na chouchou, ndetse anyizeza ko anyoherereza ibihumbi 2, mu gitondo ariko urukundo rwacu rwarangiriye aho!