Kigali: Uko abakirisitu mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye igitaramo cya Noheli

Kigali: Uko abakirisitu mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye igitaramo cya Noheli

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika n’andi matorero atandukanye arimo Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), EAR n’ayandi mu Mujyi wa Kigali, bizihije igitaramo cya Noheli bisihimira  ko Yesu Kirisitu yabavukiye ari na yo mpamvu bizeye kuzabona ubugingo buhoraho.

Mu ijoro rishyira Noheli, abitabiriye ibitaramo byabereye ku nsengero zitandukanye no ku Kiliziya bagaragaje ko Noheli ari urwibutso rw’ivuka rya Yezu kandi bizera ko buri muntu azaca mu nzira yanyuzemo ari yo kuvuka no gupfa kugira ngo azagere mu Bwami bw’Ijuru.

Ngabonziza Cedric, yitabiriye igitambo cya Misa ku Kiliziya cya St Michel, yagize ati: “Kwibuka ko Yezu yatuvukiye ni ikimenyetso kigaragaza ko ari ho kandi twacunguwe na we. Noheli ni urwibutso rutazasibangana ku bamwizera bose.” 

Mugabekazi Albertina, Umukirisito muri ADEPR Muhima, na we ati: “Kwizihiza Noheli ni ukwibuka ivuka rya Yesu kandi kuvuka kwe bisobanuye ko agomba kuvukira muri twe, tukaba ibiremwa bishya tukanakira ubuzima bushya.”

Yongeyeho ko Yesu ari we nzira yatumye ikiremwamuntu kigira agaciro kandi ubyizera akagendera mu nzira zo gukiranuka azagororerwa.

Kwizera Honore na we yagize ati: “Yesu ni we gitambo kizima cyatumye abantu bazabona ubugingo. Kuba yaravutse byaduhaye agakiza Isi yose irakabona kandi twizeye ko tuzabona ubugingo bw’iteka.”

Nubwo insengero nyinshi zakoze igitaramo ariko ntiyasojwe saa sita z’ijoro kuko abeshi hagati ya saa tatu na saa yine n’igice z’ijoro bari basoje mu gihe byari bimenyerewe ko basoza  nyuma y’uko  akana Yezu karize.

Ubwo yagarukaga ku bituma bwo kuri iyi Noheli, Nyiricyubahiro Arikipiyeskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, yifurije Abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025, asaba abantu gusakaza urukundo bamagana ikibi.

Yagize ati:”Mbifurije Noheli nziza kandi amahoro, urumuri n’amizero ya Noheli abagereho mwese kandi urwo rumuri murusakaze no mu baturanyi kugira ngo amahoro n’urukundo bisakare ducyaha umwijima w’ikibi.”

Yashimiye Imana yashoboje abantu kugeza kuri Noheli ndetse ayisaba kuzarinda abantu mu mwaka mushya wa 2025.

Yibukije ko kuba Yezu  Kirisitu yaravutse ari ryo shingiro ry’amateka kandi yazanye urumuri no kwizera.

Yagaragaje ko Noheli ari umunsi w’umuryango kuko ari ho Yezu yavukiye akanakurira.

Ati: “Yezu Kristo yahisemo kuvukira mu muryango arererwa kandi akurira mu muryango, yashoboraga kuza ari ikimanuka tutazi inkomoko ariko yahisemo kuvukira mu muryango. Ibyishimo bya mbere bya Noheli yabereye mu muryango mwese rero mu ngo zanyu mbifurije Noheli nziza.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14