Kigali: Ubuyobozi bwahagurukiye ruswa ivugwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 23, 2024
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho uburyo bufasha abaturage kwisabira ibyangombwa byo kubaka kubera ko byagaragaye ko hari abahanga mu by’ubwubatsi basabira ibyangombwa abaturage bikarangira babaye icyuho cya ruswa.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, ubwo Umujyi wa Kigali wasobanuraga ingamba wafashe mu guhangana n’ibyuho bya ruswa.

Umuyobozi w’uyu mujyi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage Madamu Urujeni Martine yavuze ko mu bugenzuzi bakoze, basanze kubera ko hari abaturage benshi badasabonukiwe no gusaba ibyangombwa byo kubaka bifashije abahanga mu byo kubaka (Engeneers) bakaba ari bo babibafashamo.

Uwo muyobozi yasobanuye ko bamwe mu ba Engeeners baka abaturage ruswa bababeshya ko ari ibyihutisha itangwa ry’ibyo byangombwa.

Yagize ati: “Habamo icyuho cya ruswa kuko hari igihe Enjenyeri ashobora kukubwira ko dosiye itaraza, wowe kuko nta buryo bwo kureba niba dosiye yaje cyangwa itanaje, kandi wenda ishobora kuba yanaje. Akaba wenda yanakubwira ati ubishinzwe yarambwiye ngo kugira ngo ayitambutse twibwirize.”

Yavuze ko abaka ruswa baziha utubyiniriro ku buryo umuturage ashobora kumva ko ari wo muco wo gutanga ruswa kugira ngo abone ibyangombwa.

Yavuze ko hashyizweho urubuga umuturage ashobora kumenyeraho amakuru ajyanye n’ibyangombwa byo kubaka akeneye.

Madamu Urujeni ati: “Turimo kureba uburyo byakemuka, ubu ngubu ushobora kureba aho dosiye yawe igeze, turimo kubibwira abantu kugira ngo babimenye. Iyo ugiye kuri www.kubaka.gov.rw”.

Urujeni yatangaje ko aha kuri urwo rubuga ariko abaturage bashobora kurebera ko ibyangombwa byabo byabonetse bakaba babaza ibibazo mu gihe bibaye ngombwa.

Umujyi wa Kigali wavuze ko hashyizweho ingamba z’ubugenzuzi burebana gutanga amakuru ajyanye no gusaba ibyangombwa by’ubutaka bikorwa neza. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango u Rwanda ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda) Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko ibyuho bya ruswa bikigaragara mu myumbakire hakaba hakenewe ubukangurambaga kugira ngo bizibwe.

Yagize ati: “Umuturage uvugana n’uriya rwiyemezamirimo wubaka imihanda akagira icyo amuha, ugasanga inzu ye isigaye inegetse, ubwo bwumvikane buciye ku ruhande, kandi bwari uburenganzira bwe ni icyuho. Ntabwo ari Umujyi wa Kigali ariko birawitirirwa.”

Yavuze ko hakomeza ubukangurambaga ku buryo umuturage inzu yakuweho kubera kubakwa binyuranyije n’amategeko uvuga ko bubatse inzego zibireba ariko ntizibikureho hakiri kare, ko uru rwikekwe rukemuka binyuze muri ubwo bukangurambaga.

Madame Urujeni yavuze ko niba umuturage adashaka ko yahomba mu gihe ibyo yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko byakuweho, akwiye kubaka gusa mu gihe afite ibyangombwa kandi byemewe.

TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE