Kigali: Ubuhamya bw’umukobwa ukora amakaro 120 muri pulasitiki ku munsi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Siborurema Beatha akusanya ibilo hagati ya 250 na 300 bya pulasitiki akabikuramo amakaro 120 ku munsi. Uyu mukobwa w’imyaka 30 nkuko abyivugira, yahisemo kurengera ibidukikije ahereye ku macupa ya pulasitiki akura mu magaraje.

Mu buhamya bwe, avuga ko yatangiye akora amakaro 20 ku munsi, uyu munsi yinjiza 500 000 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, yakuyemo ayo ahemba abakozi bakora nyakabyizi 12 n’abandi 5 bahoraho.

Siborurema akorera mu Mudugudu wa Ururembo, mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Yakoze umushinga wo kunagura (Recycling) pulasitiki akayibyazamo umusaruro w’ibikoresho bakoresha mu ngo harimo n’iby’ubwubatsi.

Agira ati: “Ntangira gukora, nakoraga amakaro afite ubunini bungana na 20/20, ubu ngeze aho nshobora gukora aya 80/50. Icyiyongeraho ni uko natangiye nkora amakaro 20 ku munsi, ubu nkaba ngeze ku makaro 120 ku munsi.”

Mu bindi akora muri kompanyi yatangije yitwa ‘Sibo Engineering Company’ akaba anayibereye Umuyobozi, ni intebe, utubati, ameza n’ibindi bikoresho bashobora guhanga.

Kugira ngo atangize uyu mushinga, avuga ko byaturutse ku gitekerezo yagiriye muri Kaminuza ubwo bari mu mushinga w’ishuri, yibaza impamvu we atabisohora hanze ngo abibyaze umusaruro.

Igitekerezo yakigejeje kuri bagenzi be, asanga nta bushobozi bafite ariko hagati aho we yari afite akazi mu ruganda rw’amashashi ariko aniga.

Ati: “Nafashe ya mafaranga nakoreraga ndayazana nyatangiza nyine utuntu dukeya, tugenda abantu badushima, badukunda gake gake bimpa imbaraga nyine ndakomeza.

Dushobora kwinjiza nka 500 000 Frw ku kwezi ariko ubwo ni ukugereranya kuko amezi yose ntabwo aba asa.”

Pulasitiki banagura bazikura mu baturage n’ibyo bazikuyemo bakabibagurisha kuko ni bo soko ryabo.  

Agira ati: “Kubera ziriya pulasitiki bagenda bajugunya hirya no hino, twebwe twiyemeje kuzibyaza umusaruro.”

Nta ngano ihamye y’ibiro bakoresha ku munsi ahubwo ngo bituruka ku kazi bafite muri uko kwezi.

Ati: “Akazi ni ko kaduhereza ingano y’ibyo turi bukore. Dushobora kwisanga no mu cyumweru twakoze nk’ibilo 100 cyangwa 500 biterwa n’akazi dufite muri icyo cyumweru.”

Siborurema avuga ko yatangiranye ibiro bigera ku 100 bya pulasitiki kuko bakoraga utuntu duto cyane, twabaga twinshi ariko nta bilo dufite kuko batubaraga mu magarama icyo gihe.

Gutangiza uyu mushinga wo kubyaza ibindi bikoresho muri pulasitiki, avuga ko byaturutse ku masomo yize noneho akenera no kubihuza n’ibiri hanze.

Ati: “Twebwe nta n’ubwo twari tuzi ko bizanakunda, nta n’ubushakashatsi nari narakoze ngo ndebe ko hari n’ahandi biri, oya.

Ahubwo naravuze nti kubera iki tutafata za pulasitiki kuko mu bimoteri aho twabijugunyaga wasangaga byarateje umwanda, turavuga tuti ko biteza umwanda ubu nta kintu twabibyaza? […] ko twiga amasomo ajyanye n’ubushyuhe n’imicungire y’ibidukikije ubu nta kintu twakora? Tubitangira dutyo gake gake, turabishyushya, tukabikanda ejo bigapfa ubundi tugasubiramo, iyo mba ncika intege mba narabivuyemo.”

Akomeza avuga ko yiharikaga (guhinga mu murima Ababyeyi bamutije) ariko akagira ikimoteri mu murima we bajugunyamo pulasitiki, abandi bakeza we bikanga.

Ati: “Ni cyo cyanteye imbaraga zo gushaka kumenya, kubera iki pulasitiki ari mbi yangiza ibidukikije? Ntangira ubwo.”

Intebe imwe ikozwe muri pulasitiki yanaguye ayigurisha amafaranga y’u Rwanda 15 000.

Nubwo akorera ahantu hakigoranye, ariko agerageza kubwira abakozi kwitonda cyane ko afite n’umukozi ushinzwe iby’amashanyarazi wanabyigiye mu rwego rwo kwirinda impanuka zaterwa n’ibyo bakora.

Mu buhamya bwe, avuga ko kubona imashini bitamugoye cyane kubera ko gukora imashini yabyize muri IPRC Kigali.

Ati: “Mu zo dukoresha hari izo twakoreye muri IPRC Kigali, izindi twaziguze nyuma ubushobozi butangiye kuzamo gake.”

Imbogamizi ahura nazo ni iz’uko ibintu byinshi bakibikora bakoresheje intoki, kugira ngo azashobore gukora ibyo bikoresho n’intoki biragoye ku buryo n’ibyo bakora biba bikeya.

Icyakoze asaba Leta ko yabafasha kubona imashini zihagije.

Ati: “Ikintu twifuza; turasaba yaba Leta, ko idufasha ni uko twabona imashini zihagije zishobora gukora ibintu binini kandi biramba.”

Abakiriya bamusaba gukora ibintu binini kandi byinshi ariko kubera ubushobozi buke ntashobora kubikora.

Aho gukorera naho Siborurema avuga ko hakiri imbogamizi kuri we kuko n’iyo atekereje ikintu cyagutse areba aho kugikorera agasanga bimusubije inyuma.

Siborurema Beatha, ni we Muyobozi mukuru wa Sibo Engineering Company, yize muri IPRC Kigali mu ishami ry’ubukanishi.

Amashuri yisumbuye yayigiye muri ETO Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yize ubukanishi rusange.

Avuga ko yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko, akaba avuka mu muryango w’abana 6.

Amakaro akorwa muri izi pulasitiki zikurwa mu magaraje
Mu ruganda rwa Sibo Engineering Company Ltd bakora n’ibikoresho by’ubugeni
Afite imashini ishongesha pulasitiki
Intebe n’utubati byakozwe muri pulasitiki
Babanza gusukura pulasitiki mbere yo kuzibyazamo ibindi bikoresho
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Siborurema beathe says:
Kamena 6, 2025 at 5:00 pm

Murakoze cyane kudukoraho inkuru kandi imeze neza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE