Kigali: Nyuma y’imvura idasanzwe yahitanye abantu babiri hatanzwe umuburo

Umujyi wa Kigali watangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuva ku wa 10 kugeza ku ya 13 Mata 2025, imaze guhitana ubuzima bw’abantu babiri, ihungabanya urujya n’uruza ndetse isenya inzu 27; zirimo 8 zo mu Karere ka Nyarugenge, 12 zo mu Karere ka Kicukiro na 7 zo mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko mu bantu bapfuye harimo uwatwawe n’umuvu undi wagwiriwe n’urukuta bityo ko abantu bakwiye kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibyabazanira ibyago mu bihe by’imvura.
Yagize ati: “Hari umuntu watwawe n’amazi muri ruhurura; hari n’undi urukuta rwe rwaguyeho tukaba dukomeje gufatanya n’abaturage kugira ngo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke ariko tunabakangurira kwirinda kuvogera za ruhurura n’ahandi hari amazi aba agenda ari umuvu hari igihe aba arimo imbaraga nyinshi bikaba byatuma utwara abantu.”
Yagaragaje ko iyo mvura yahagaritse urujya n’uruza by’akanya gato mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho yari yafunze imihanda.
Ati: “Mu bice bitandukanye hagaragaye imvura ikaba yaraguye ari nyinshi hamwe na hamwe amazi yabaye menshi mu mihanda bihungabanya urujya n’uruza.”
Dusengiyumva yashimiye abafashe ingamba zo kwirinda muri ibi bihe by’imvura ariko yibutsa ko bakwiye gukomeza izo ngamba; bagasibura inzira z’amazi n’abubaka bagakurikiza amategeko agenga imyubakire.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyari cyaburiye ko kuva mu ijoro ryo ku wa 11 kugeza tariki 13 Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Ingaruka zayo zirimo; imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo y’ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba.