Kigali: Minisitiri Gatabazi yavuganiye abasiragira ku byangombwa byo kubaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abaturage bakeneye kubaka mu Mujyi wa Kigali badakwiye kuba basiragira ku byangombwa byo kubaka, kuko mu gihe imishinga batangiye ijyanye n’igishushanyombonera bagasiragizwa baba badahemukiwe ubwabo gusa ahubwo haba hahemukiwe n’abari kubona akazi k’ubwubatsi.

Minisitiri Gatabazi yabikomojeho mu Nteko Rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye ku wa Gatatu, ikaba yahuje Abayobozi b’Umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku biro by’Umujyi, Abadepite bahagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko, n’abandi bayobozi.

Yavuze ko umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, kubona serivisi nziza bikaba ihame, anenga abayobozi basiragiza abaturage bakeneye ibyangombwa byo kubaka kuko badindiza uruhererekane rw’ababonera inyungu kuri iyo nyubako.

Yagize ati: “Usanga abaturage basiragira bashaka ibyangombwa byo kubaka kandi icyangombwa cyo kubaka kucyima umuntu ushaka kubaka uba umuhemukiye ariko uba uhemukiye na wa muntu wagombaga kubona akazi kuri iyo nyubako, kuko iyo umuntu atangiye kubaka inyubako ya miliyoni 100, miliyoni 200… akamara umwaka ashaka ibyangombwa byo gushora iyo mari, uba ukumiriye abaturage bashakaga kubona akazi ari abafundi, abayede ari abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi abo bose uba ubimye akazi.”

Minisitiri Gatabazi yemeje kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y’imitangire ya serivisi inoze mu nzego zose, ku bashaka ibyangombwa byo kubaka hakaba hanzuwe ko hagomba gushyirwaho ibituma biboneka bitarenze iminsi 30.

Yakomeje agira ati: “Ku buryo bwo kubica twumvikanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bugiye gushyiraho icyo bita service charter. Ese iyo umuntu yasabye icyangombwa cyo kubaka impapuro zageze ku karere zimara iminsi ingahe kugi rango na we abone aho ahera agaragaza ko yatinze guhabwa icyangombwa? Bigiye gutangazwa muri iyi minsi nibura mu minsi 30 umuntu yakabaye yabonye ibyangombwa ariko uwujuje ibyangombwa no mu minsi 15 yakagombye kuba yahawe ibyangombwa.”

Iyo Nteko Rusange yagaragarijwemo ibyo Umujyi wa Kigali wagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021- 2022, ndetse n’ibizakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 28.2, havugururwa utujagari, hahanzwe imirimo mishya igeze ku bihumbi 44 ku bihumbi 37 bateganyaga, kubera abantu babonye imirimo mu gihe cyo kwitegura CHOGM.

N’ubwo hari byinshi Umujyi wa Kigali wagezeho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022, abitabiriye Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali bashimangiye ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga birimo kugeza amazi meza ku baturage b’Imirenge yose y’umujyi wa Kigali, kunoza serivisi z’imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka ndetse no kwita ku kibazo cy’abana b’inzererezi.

Perezidante w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kanombe, Nyirabageni Madeleine yagize ati “Bavuze cyane ukuntu muri serivisi z’ubutaka cyane cyane muri za mutation mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko niba umuturage yaguze ubutaka akabugura nko mu 2019 kugeza ubu, akaba atarabona mutation agakomeza agasiragira ku murenge w’aho atuye bakamubwira ngo ubutaka bwinjiye mu bundi ngo ni habeho guhamagara babandi baturanye ngo bongere bashushanye ubutaka hari igihe abo bandi baba baraguze bafite ibyangombwa undi ufite ikibazo akaba ari we ubihomberamo.”

Depite Barikana Eugene, asanga hari ibikwiye guhinduka cyane mu bijyanye n’inyubako z’imirenge zitangirwamo serivisi.

Yagize ati: “Hari ikibazo cy’ubushobozi Imirenge yubatse ubu ni ikibazo iyo ugiye ku murenge wa Nyamirambo ukareba ukuntu abakozi bicaye ni ikibazo, usanga hari umukozi wicaranye n’ibitiyo n’ibijerekani ukibaza ukuntu iyo serivisi izagenda neza ugiye mu Murenge wa Nyamirambo ubona ko ari nyakatsi, wajya mu Murenge wa Gikondo ugasanga ntabwo ugendanye n’igihe tugezemo.”

Muri iyi nteko rusange kandi hashimwe imidugudu 10 yitwaye neza kurusha iyindi mu bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’ibindi. Iyi nteko rusange y’umujyi wa Kigali yahuje abayobozi kuva mu Mudugudu kugeza ku Mujyi wa Kigali, abikorera, abadepite n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.

RBA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Banza says:
Nyakanga 3, 2022 at 5:45 am

Leta ikwiye kuvugurura Gahunda yo gutanga ibyangombwa by’ubutaka by’unwihariko Ibyo kubaka, bitemye benshi bakena, benshi basazira mu bukode, kubaka ni intambwe imwe kuyindi, abantu bafite ubushobozi bwo gutangira inzu ngo ihite yuzura muri uru Rwanda ni bacye cyane, rero hari ubwo Umuntu aba afite amafranga macye Kandi yenda afite n’ikibanza, Kandi yakabaye ayatangiza kubaka inzu kugirango azagende yubaka gahoro gahoro, yatekereza uburyo azasiragizwa mu kubona icyangombwa cyo kubaka, akabivamo, ya mafranga akayica ubusa, Rwose leta ikwiye kugira icyo ibikoraho, abantu bari gusiragizwa mu by’ubutaka bikabije cyane. Ikindi abantu bandika ibijyanye n’impushya zo gutwara bari gutuma abantu benshi twishora mugushaka ibisubizo ahandi mu kubona permit de conduire, kubera ubu mu Rwanda byagaze, byanafungurwa bikagorana kwiyandikisha. Mu byukuri service za police ishinjwe ibya driving license ni nkaho itagikora mu Rwanda. Mudufashe cyane birakabijee

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE