Kigali: Inzira zihariye za bisi zizatangira kugeragezwa mu 2024

Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo hazatangira kugeragezwa ikoreshwa ry’inzira zihariye zagenewe bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hagamijwe kugabanya umuvundo ubangamira uburyo bwo gutwara abagenzi by’umwihariko abajya n’abava mu mirimo itandukanye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko intangiriro z’umwaka utaha wa 2024 ari bwo hazaba hatangiye gushyirwaho inzira zihariye (Dedicated Bus Lanes/DBL) mu rwego rwo kugabanya abagenzi bakunze gutinda mu byapa bategereje za bisi.
Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko ugiye kubikora hagamijwe ko izo modoka zajya zihuta mu gihe zitwaye abagenzi bakagenda batekanye nta mubyigano w’izindi modoka kandi bakagera iyo bajya byihuse.
Inzira zizageragerezwaho bwa mbere ni izo mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati zerekeza SONATUBES-Giporoso, by’umwihariko bikazajya bikorwa mu masaha ya mugitondo abantu bajya mu kazi na nimugoroba bataha, kuko byagaragaye ko ari ho hari ubwiganze bw’abantu benshi batega bisi.
Aganira na The New Times, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko kugerageza ubu buryo bwo kugenera bisi inzira zihariye bizakorwa mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 urangira.
Yagize ati: “Ni ibintu turimo gukoraho twizeye ko mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira, ndavuga umwaka utaha ugeze hagati, bizaba byamaze kujya ku murongo.”
Yavuze ko kugenera imidoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange inzira zihariye atari ikintu gikorwa umunsi umwe gusa, ahubwo ko bisaba kubaka ibikorwa remezo nko kwagura inzira zizifashishwa muri iyo mihanda.

Ati: “Inyigo yarakozwe hari ibikorwa remezo birimo kubakwa kuri iyi mihanda izagenerwa izi bisi. Turimo gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ariko kandi tukanakorana na Banki y’Isi.”
Twahirwa Dodo, Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi Jali Transport itwara abagenzi mu buryo bwa rusange i Kigali, avuga ko ubu buryo bwo kugenera bisi imihanda yihariye ari ingenzi cyane kubera ko umubyigano w’imidoka ari ikibazo cy’ingutu kibangamiye gutwara abagenzi muri bisi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko guhitamo umuhanda uva mu mujyi rwagati-Sonatubes-Giporoso byaje nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu yindi mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basanga ari wo ukunze kugira abagenzi benshi bava cyangwa bajya mu kazi.
Kimwe mu byagendewo kandi ni uburyo hari inzira (lanes) zigera kuri enye, aho byateganyijwe ko inzira ebyiri zizagenerwa bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu masaha ya mugitondo na nimugoroba gusa, mu zindi nzira hakagendamo izindi modoka z’abantu ku giti cyabo.
Alphonse Nkurunziza, Umwarimu muri Kaminuza wigisha uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, yashimangiye ko ari byiza kugabanya umubyigano muri izo nzira kuko irimo abagenzi bakenera bisi cyane.
Ati: “Aka gace gafite abagenzi benshi baba bakeneye bisi, kari gakeneye kugenerwa inzira zihariye kuri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange; hari abagenzi benshi cyane rwose’’.
Ni ikintu kandi Urugaga rw’Abikorera (PSF) rushima cyane. Walter Rubegasa Hunde, Umuvugizi wa PSF, yavuze ko umubyigano w’imodoka ari ikibazo gikomeye cyane by’umwihirako mu masaha ya mugitondo na nimugoroba ku buryo bikereza abantu kujya ku kazi n’igihe bataha.
Ati: “Ibi bintu rwose bikereza abantu bagiye ku kazi. Ndatekereza ko kugenera inzira zihariye bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bifitiye inyungu abantu benshi yaba abagenzi ndetse n’abashoramari muri uru rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.”
Uwo mushinga witezweho kujyana n’uwo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, aho byitezwe ko izubakwa ku rugero rushimishije, ruzayifasha kwakira imodoka nyinshi kandi zikageramo zigenda ku buryo nta mwanya munini zizajya zihamara
ZIGAMA THEONESTE