Kigali: Impuguke ku buzima bwo mu mutwe ziraganira ku guhangana n’ihungabana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abafite aho bahuriye no kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bateraniye mu ihuriro ry’iminsi ibiri i Kigali aho bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurushaho guhangana n’ibibazo byo mu mutwe birimo ihungabana rirushaho kwiyongera muri aka Karere.

Ni ihuriro ryatangiye kuganirira kuri uyu wa Mbere taliki 29 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kigali. 

Iri huriro ryateguwe n’Inama Nkuru y’Aba-Protestant mu Rwanda (CPR), ifatanyije n’Ihuriro ry‘Imiryango ishinzwe kurwanya ihungabana rishingiye ku mpamvu zinyuranye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mizero Lydia uhagarariye Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Action santé pour tous) wo mu Burundi, yavuze ko mu gihugu cye hakigaragara ibibazo by’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo; ubukene, intambara, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ihohoterwa.

Yagize ati: “Birahari kandi biragwiriye […] Ikibazo nyamukuru gikomeye dufite umuco wo kutivuza ibintu bitatubabaza cyane, bigatuma abantu baza bamaze kuremba ugasanga ntibashoboye kuvurwa ngo bakire”.

Dr. Martial Vagheni ukomoka wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru i Butembo, yavuze ko uretse ibibazo by’ubukungu usanga ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bihuriyeho, ibibazo by’intambara n’ibyorezo nka Ebola ari yo nkomyi ku buzima bwo mu mutwe mu gihugu avukamo.

Ati: “By’umwihariko tuvuze ku ihungabana, tubona ibibazo byinshi ariko turashima igisubizo cya Leta ku bijyanye n’ingengo y’imari ifatanyije n’abafatanyabikorwa binyuze mu Nzego z’ibanze aho hashyizweho Abajyanama mu ihungabana (Counselors)”. 

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri CPR, Pasiteri Samuel Mutabazi, avuga ko ihuriro nk’iri riba rigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe no kurushaho kwita ku bahuye na byo.

Ati: “Twifuza ko iri huriro riba ahantu ho kuganirira ibyo dukora, uburyo tubikoramo n’umusaruro bitanga. Ikivamo ni uko abantu bahakura ingamba zifatika bakabinoza bagafata n’izindi ngamba hanyuma barusheho kubigeza ku bo bashinzwe bigire umusaruro ku bafite ibibazo byo mu mutwe”.

Umuyobozi mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Iyamuremye Jean Damascene, ashima CPR yateguye iri huriro akavuga ko abanyamadini ari bamwe mu bashobora gutanga umusanzu ukomeye mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Abanyamadini ni abantu batanga umusanzu, ijwi ryabo rigera ahantu henshi ni ukuvuga ngo turamutse duhuje imbaraga birenze uko bimeze ubu turatekereza ko Abanyarwanda bakoroherwa ndetse kuko abanyamadini bigisha umubano, bakigisha urukundo ibyo iyo bigabanyutse ni byo bisobanura ibibazo byo mu mutwe. 

Abantu bareke dukundane bareke kwibana”.

Imibare yerekana ko mu Rwanda umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cy’ihungabana kimwe cyangwa byinshi, mu Burundi ni umwe mu bantu 10 mu gihe muri RDC abantu bari hagati ya 15 na 20% bafite ihungabana.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakiriye ihuriro ry’abafite aho bahuriye no kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Kuri iyi nshuro ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 65.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE