Kigali: Imodoka yafashwe ipakiye ibilo 800 by’inyama za magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yacakiye imodoka itemerewe gutwara inyama ipakiye ibilo 800 byazo bitapimwe ubuziranenge bwazo na veterineri wemewe.
Iyo modoka ifite pulaki RAF 339M yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro ku wa ku wa Gatandatu taliki ya 24 Ukuboza, bucya haba Umunsi Mukuru wa Noheli.
Mu batawe muri yombi harimo Alex Uwizeyimana w’imyaka 34 warenze ku mabwiriza yemewe yo gutwara inyama z’inka zidasuzumwe ubuziranenge ku isoko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko iyo modoka yafashwe ahagana saa mbili za mugitondo mu gikorwa Polisi y’u Rwanda yafatanyijemo n’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO) ndetse n’izindi nzego z’umutekano w’abaturage.
CIP Twajamahoro yagize ati: “Polisi n’izindi nzego z’umutekano zirimo na DASSO, bafatanyije gufata iyo modoka nyuma yo kwakira amakuru ko yikoreye inyama z’inka nyinshi zidapimwe ziturutse mu Mudugudu wa Rugoma, Akagari ka Mataba Umurenge wa Kayenzi Karere ka Kamonyi.”
Yakomeje agira ati: “Imodoka na yo ubwayo ntiyahawe uruhushya rwo gutwara no gucuruza inyama n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).”
Yongeyeho ko inyama zafashwe zagiye kujugunywa mu ngarani ya Nyabugogo, umushoferi acibwa amande y’amafaranga 500,000 na RICA kubera ikosa yakoze ryo kwikorera inyama zitujuje ubuziranenge kandi na we adafite icyangombwa kimwemerera kugeza izo nyama ku isoko.
Ibyo byabaye nyuma y’aho mu cyumwru gishize na bwo habaye ibindi bikorwa bitandukanye aho inyama nyinshi zagiye zifatwa zipakiwe mu mifuka yanduye aho zimwe zabaga zipakiwe kuri moto.
CIP Twajamahoro yashimangiye ko ibikorwa byo gufata inyama zitwaye mu buryo butujuje ubuziranenge bikomeje, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda ingaruka zo kurya inyama zanduye zirimo no kuba zabatera kubura ubuzima.
Inyama zidapimwe ni inyama zose zabazwe cyangwa zigatwarwa mu buryo butagenzuwe neza hubahirijwe amategeko agenga imitunganyirize y’inyaa zimerewekugera ku isoko.
Itegeko riteganya ko inyama zose zijya ku isoko zigomba kuba zivuye mu ibagiro rizwi kandi ryemewe, na zo zikaba zapimwe n’Umuveterineri ubifitiye ububasha zigahabwa uruhushya rwo kuribwa. Ni gahunda yashyiriweho gukumira no gutahura indwara n’izindi ngaruka inyama zishobora kugira ku buzima mbere yo kuribwa.
Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama, by’umwihariko mu ngingo ya ryo ya kabiri, rigaragaza ko “Gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.”
Ingingo ya gatatu yo ivuga ko itwarwa mu binyabiziga ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.
Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hari ikintu gituma gupakira cyangwa gupakurura inyama byoroha. Aho inyama zishyirwa hagomba kuba hashobora kozwa ku buryo bworoshye kandi isuku igakorwa buri munsi hakoreshejwe amazi avanzemo isabune ikoreshwa mu koza.
Ingingo ya kane yo igaragaza ko Abantu bakoreshwa mu gutwara inyama bambara imyenda yabigenewe n’ingofero byogeshwa amazi ku buryo bworoshye hamwe n’inkweto zabugenewe.