Kigali: Imiryango yiyemeje kubungabunga  urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga iharanira kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri Afurika (ABCG) n’Ishyirahamwe ry’abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri ryimakaza ubumenyi bwo kubungabunga Ibidukikije muri Afurika (SCBA), byahuriye i Kigali bisinyana amasezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu ntangiriro z’inama mpuzamahanga iteraniye mu Rwanda, agamije kubyaza umusaruro urusobe rw’ibinyabuzima no kurucunga mu buryo burambye haba muri Afurika no ku Isi yose. 

Iyo miryango mpuzamahanga yiyemeje guhuza imbaraga mu guharanira gukemura imbogamizi zose zikibereye umutwaro urusobe rw’ibinyabuzima nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibibazo byo mu ruhererekane rw’ibiribwa, ubukene n’imiyoborere idahwitse. 

Impande zombi ziyemeje ubutwererane n’ubufatanye mu gushyigikira ibihugu by’Afurika mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ya nyuma y’umwaka wa 2020.

Uko kwiyemeza kwabaye mu gihe i Kigali mu Rwanda hateraniye Inama Mpuzamahanga y’Ubumenyi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima y’uyu mwaka wa 2023, yatangiye ku wa 23 ikazageza kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nyakanga. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ahazaza ni ubu: Gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima uyu munsi n’ejo hazaza,” ishimangira kandi igaha imbaraga igitekerezo cy’uko hakenewe ibikorwa byihutirwa mu kubungabunga umutungo kamere nk’isoko y’ubuzima bwose ku Isi. 

Iyo nama yahurije hamwe abanyamwuga batandukanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, abashakashatsi, abayobozi b’inzego za Politiki, ba rwiyemezamirimo mu kubungabunga ibidukikije, abarimu n’abanyeshuri baturutse mu bihugu 93 ku Isi.

Bamaze iminsi itanu biga ku nganba zikeneye gufatwa mu guhangana n’ingorane zikigaragara mu kwimakaza ibikorwa bishingiye ku bumenyi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Ihuriro ABCG Rubina James, yashimye ubufatanye bagiranye na CSBA afata nk’intambwe ikomeye itewe n’impirimbanyi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere kuko bizaborohera guhererekanya amakuru no kugera ku ntego yo gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye.

Ubwo bufatanye ngo buzanabafasha gukora ubuvugizi, no gushyigikira urugendo rwo kugera ku iterambere rirambye binyuze mu guhindura politiki n’imikorere mu guharanira ko urusobe rw’ibinyabuzima rubungabungwa ku rwego rwo hejuru. 

Yakomeje avuga ko ABCG yiteguye guhangana n’ibibazo bihari binyuze mu kwimakaza udushya mu kubungabunga ibidukikije.

Badru Mugerwa, Perezida w’Ishyirahamwe SCBA yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gukusanya inkunga yo kubaka ubushobozi bukenewe.

Ati: “Tunejejwe no gukorana na ABCG mu gukora ubuvugizi no gushyigikira ibikorwa bizamura icyerekezo dusangiye cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, no guharanira guhindura Politiki zo ku rwego rw’ibihugu n’umugabane.

Dushyize hamwe imbaraga zacu nk’abahanga muri siyansi n’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije dushobora kuzana impinduka nini cyane mu kubungabunga umubumbe wacu.”

Inama 31 iteraniye i Kigali, itanga urubuga rwo gusangira amakuru ku buryo bugezweho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uhereye ku ngingo zirebana n’utunyangingo ndangasano, ibidukikije by’ibimera, ubutaka, inyamaswa, amateka, imitekerereze, ubukungu, ubucuruzi bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ndetse n’iyobokamana. 

Ihuriro ABCG  ryatangaje ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwagaragaje uko Abanyafurika batuye munsi y’ubutayu bwa Sahara bahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo zibangamira urusobe rw’ibinyabuzima. 

Ubwo bushakashatsi bugaragaza neza isano iri hagati y’ingamba zashyiriweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’umusaruro zitanga ku rusobe rw’ibinyabuzima, zikanagaragaza uburyo hakenewe uburyo kamere bwo kubaka ubudahangarwa bw’abantu n’ibyaremwe. 

Iyi nama irasozwa abafatanyabikorwa bafashe icyemezo cyo gutunganya no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Afurika hagamijwe kubaka iterambere rirambye kandi rifite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE