Kigali: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanyuka

Nyuma y’amezi abiri ashize ibiciro bya Lisansi na Mazutu bigabanyutseho amafaranga makeya mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Mata, hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya na byo byagabanyutse ugereranyije n’iby’ubushize.
Ibiciro bishya byashyizweho nk’uko bytangajwe n’Urwego rwIgihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), byerekana ko igiciro cya Mazutu cyagabanytseho amafaranga y’u Rwanda 44 kuri litiro naho icya Lisansi kikagabanyukaho amafaranga 16 kuri litiro.
Guhera saa moya z’umugoroba wo kuri uyu aa Mbere, igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenza amafaranga y’u #Rwanda 1,528 kuri Litiro, mu gihe icya Mazutu ntikigomba kurenza amafaranga 1,518 kuri Litiro.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere n’ibiciro by’ubwikorezi byazagabanyuka.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka na bwo Lisansi yavuye ku yari yavuye ku mafaranga 1580 kuri litiro, igashyirwa ku 1544 mu gihe Mazutu yo litiro yavuye ku mafaranga 1587, ishyirwa ku 1,562.
Muri rusange iri gabanyuka ry’ibiciro rikaba ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.