Kigali: Hateraniye inama yiga ku mwuga w’Abaforomo n’Ababyaza

Mu Rwanda hateraniye inama ihuje abaturutse mu bihugu by’Afurika no ku mugabane w’u Burayi bakora mu rwego rw’ubuzima. Ni inama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 22 ikazarangira ku wa Gatanu taliki 24.
Andrée Gitembagara, Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU), yabwiye Imvaho Nshya ko iyi ari inama ngarukamwaka yiga ku mwuga w’Abaforomo n’Ababyaza, ku iterambere ryabo ndetse n’ibibazo bahura na byo mu mwuga wabo.
Agaragaza ko muri iyi nama harebwa umurongo ngenderwaho washyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima OMS/WHO, mu rwego rwo gufasha ibihugu kugira ngo uteze imbere umwuga w’Ubuforomo n’Ububyaza.
Ni imirongo igomba gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021-2025.
Baranareba kandi uko baganira na Guverinoma z’ibihugu baturutsemo kugira ngo imirongo yashyizweho na OMS ishobore gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Iyo mirongo igaragaza uko umwuga wacu wagombye gutera imbere haba mu myigire, haba uko abize bagomba kubona imirimo ndetse no kugira ngo Abaforomo n’Ababyaza baboneke mu nzego zifata ibyemezo no kureba uko twazamura aho abantu bakorera”.
Ubuyobozi bwa RNMU bugaragaza ko mu Rwanda bagerageza ariko bagifite intambwe ndende yo gutera.
Atanga urugero rw’Igihugu cya Norvège, aho iki Gihugu gifite abaforomo 120,000 ku baturage miliyoni 5.
Ati: “Twebwe dufite abaforomo bari mu kazi 13,500 ku baturage basaga miliyoni 13. Ariko nanone ntitwakwigereranya n’igihugu nka Norvège cyateye imbere.
Natwe tugira imibare mikeya igira ingaruka mu mikorere yacu ndetse no muri serivisi dutanga. Nkubungubu dufite abaforomo benshi bakora. 70% bakora amasaha hejuru ya 60 mu cyumweru”.
Agaragaza ko bakiri kure ariko ko hari ukwiyemeza kwa Guverinoma mu kunoza imikorere y’Abaforomo n’Ababyaza mu buryo bwo kuzamura imikorere ndetse n’imyigire myiza.
Nubwo bimeze bitya, Minisiteri y’Ubuzima ifite intego yo kuzamura nibura abakozi bo mu buzima inshuro enye ugendeye ku bahari uyu munsi.

Gitembagara yagize ati: “Ibyo nitubigeraho hari aho tuzaba tuvuye n’aho tuzaba tugeze. Kugira ngo tubigereho biradusaba kugabanya ikiguzi cy’imyigire kuko umuforo kwiga nibura biramusaba hagati ya miliyoni 12 na 15.
Ayo ni amafaranga menshi cyane ugereranyije n’ubuzima bw’Umunyarwanda uko bumeze n’imiryango yacu uko iteye.
Birasaba ko ikiguzi cy’imyigire y’umuforomo n’umubyaza igabanuka cyane ku buryo Leta ibishyiramo imbaraga, umuforomo akajya kwiga bitamuhenze”.
Asaba ko umushahara w’Abaforomo n’Ababyaza wazamurwa hagashyirwaho ingamba zituma n’abari mu mwuga batawuvamo ngo bagende.
Lill Sverresdatter Larsen, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abaforomo n’Ababyaza mu gihugu cya Norvège, na we ahamya ko imyigire y’abaforomo n’ababyaza bikiri ikibazo kubera ko ihenze.
Avuga ko mu Rwanda hakwiye gushyirwaho uburyo bufasha kongera abaforomo n’ababyaza bityo bakigishwa ari benshi ariko no mu nzego zifata ibyemezo bakagaragaramo.
Ubusanzwe Umuforomo cyangwa Umubyaza aba agomba kwita ku barwayi 1000 gusa. Mu Rwanda umubyaza umwe abarirwa byibuze abarwayi 4,700 ndetse n’umubare w’abarwayi umuforomo agomba kwitaho uracyari hejuru.
Mu myaka mike iri imbere umuforomo umwe azava ku kureberera abarwayi 1,200 yitaho muri iki gihe, agere kuri 800 mu 2024, kandi akazaba afite ibyangombwa n’ibikoresho by’akazi bijyanye n’igihe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryemeza ko muri rusange Isi ikeneye abandi baforomo n’ababyaza basaga miliyoni 9 kugira ngo intego ya 3 mu ntego z’iterambere rirambye irebana n’ubuzima bwiza izabe yagezweho bitarenze 2030.
OMS igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu 2018, umubare w’Abaforomo n’Abaforomokazi wiyongereyeho 4,700,000 ku Isi. Nubwo bimeze gutya ariko, uyu muryango unavuga ko hari icyuho cya 5,900,000.

