Kigali: Hari intambwe imaze guterwa mu kudaheza abafite ubumuga bwo mu mutwe

Muri gahunda yo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kwisanzura no gutinyuka, Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, muri Kanama 2020 watangije gahunda y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri ikaba ihuriwemo n’abadafite ubumuga “Unified Champion Schools”.
Iyi gahunda ikorerwa mu bigo 400 mu gihugu hose harimo ibigo 40 byo mu Mujyi wa Kigali. Taliki 26 Mata 2022, Umuryango “Special Olympics Rwanda” wateguye ihuriro ry’abana baturutse muri ibi bigo 40 bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite “Youth Leadership Summit 2022” mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu bijyanye no kuyobora.
Pasiteri Sangwa Deus, Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’abatabufite kwiga uburyo bwo kubana no gusabana mu bikorwa byabo bya buri munsi mu bigo babarizwamo.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’imikino ndetse n’ibi biganiro byatanze umusaruro kuko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kubera gukinana n’abatabufite batinyutse ndetse bakanisanzura.
At: “Abafite ubumuga bwo mu mutwe bumva ko batagihezwa kuko mu mashuri babafata kimwe. Ibi byatanze umusaruo mwiza kuko babonye ko bashoboye kuko barakina kandi bagatsinda.”
Ku bijyanye no kubafasha kuba abayobozi, Pasiteri Sangwa Deus avuga ko abafite ubumuga bari mu nzego z’ubuyobozi hamwe na bagenzi babo kandi bakaba bashobora no gutoza bagenzi babo nk’umukino abandi batazi.
Ati: “Abitabiriye ibi biganiro uyu munsi ni abahagarariye abandi mu bigo, bazagenda rero basangize bagenzi babo basize ibyo bungutse.”
Umwe mu bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, Irafasha Patience wegukanye umudali wa Feza muri shampiyona y’Isi yabereye Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mukino wa Bocce yatangaje ko kujya gukina hanze agahesha ishema igihugu byamuhaye icyizere binagaragaza ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ashoboye.
Yakomeje avuga ko byereka na ba babyeyi bafungirana abana bafite ubumuga ko badakwiye kubahisha.
Gakuba Patrick wiga mu mwaka wa 5 muri Lycee de Kigali akaba akina Basketball aho akinana n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe yatangaje ko bagitangira gukinana n’aba bana babaga batisanzuye ariko bagenda babatinyura babereka ko bashoboye. Akomeze avuga ko hari impinduka zigaragara kuko batakigunga ko batinyutse kuko babona ko na bo bashoboye.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” ushinzwe Politike y’Uburezi, Baguma Rose yatangaje ko MINEDUC ubusanzwe yashyizeho Politike ijyanye n’imyigire y’abana bafite ubumuga butandukanye mu kubasha kwigana n’abandi cyangwa mu mashuri yihariye kubera ubumuga bafite.
Akomeza avuga ko ibyo Umuryango Special Olympics Rwanda ukora ari inyunganizi ikomeye. Ati : “ Biri mu nshingano zacu kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe atari mu ishuri gusa ahubwo binyuze no mu bundi buryo nka siporo n’ibindi.”

Aha Baguma Rose yagarutse kuri Politike ya siporo mu mashuri inaha amahirwe abana bafite ubumuga.Ati : “Baradufashije cyane kuko bashyira imbere siporo ndetse no kwigisha kudaheza ko abafite ubumuga bwo mu mutwe na bo bagomba kwibona mu bandi.”
Mu mpungenge zagaragajwe hari ikibazo cy’ibibuga ku mashuri bituma abana muri rusange batabona aho bakorera siporo. Baguma Rose yavuze ko iki kibazo gihari kandi barimo kugishakira umuti kuko barimo gushaka uko bubaka ibibuga bihagije gusa atari ibintu bizarangira vuba kuko bisaba amikoro n’ibindi.
Akomeza avuga ko basabye ibigo by’amashuri bifite ibibuga kujya bisaranganya. Ati: “Nko mu Murenge hashobora kuba harimo ibigo 5 wenda bibiri gusa akaba ari byo bidafite ibibuga, icyo tubasaba ni ko ababifite basaranganya n’abandi.”
Iyi gahunda yo guteza imbere imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bigo by’amashuri ihuriwemo n’abadafite ubumuga “Unified Champion Schools” yatewe inkunga n’igikomangoma cya Abu Dhabi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan aho u Rwanda rwemerewe miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 (2020-2023).












