Kigali: Bibukijwe ko igihe gishobora kubonekamo ibiza cyegereje

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abaturarwanda baributswa gukaza ubwirinzi ngo hatazagira abagirwaho ingaruka n’ibiza kuko igihembwe cy’imvura y’umuhindo kigeze kikaba gitangira mu Nzeri kikarangira mu kwezi k’Ukuboza.

Abaturage barasabwa kwirinda kugira ngo hakumirwe ibyago byaterwa n’ibiza, bimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bazirika ibisenge by’inzu ndetse bakagira uburyo bwo gufata amazi y’imvura nibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, abinyujije ku rukuta rwa “X” rw’Umujyi yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri umwe mu gukumira ibiza bituruka ku mvura.

Ati: “Hari ibintu icumi dusabwa gukora kugira ngo dukumire Ibiza. Icya mbere ni ugusibura umuyoboro n’inzira by’amazi kugira ngo imvura nigwa amazi azabashe kunyuramo ntankomyi. Icya kabiri ni ukuzirika ibisenge by’inzu bigakomera cyane kugira ngo bitazavaho bitwarwa n’umuyaga.”

Mu bindi yavuze harimo kureba ko inzu ifite fondasiyo komeye utakwinjirwamo n’amazi, kugira uburyo bwo gufata amazi y’imvura hakoreshejwe ibigega cyangwa gukoresha ibyobo bividurwa, kugira uburyo bwo gufata amazi yanduye akayoborerwa mu byobo bivudurwa, gutera ibiti by’imbuto kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, kwirinda gukodesha hafi ya ruhurura no munsi y’umukingo n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda giherutse gutangaza ko mu minsi ya mbere y’imvura y’umuhindo hateganyijwemo inkubi z’umuyaga n’imvura y’amahindu.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rumaze kwibasirwa n’ibiza inshuro 288.

Muri byo harimo birimo inkongi z’umuriro, kuriduka kw’amazu, inkuba, inkangu, inkubi y’umuyaga, kuriduka kw’ibirombe ndetse n‘imyuzure.

MINEMA yagaragaje ko imyuzure yabaye inshuro 19, kuriduka kw’inzu 89, inkangu 35, inkuba inshuro 37, kuriduka kw’ibirombe 10, imvura nyinshi inshuro ni inshuro 7, ndetse n’inkubi y’umuyaga inshuro 62.

Muri Nzeri 2023, ibiza habaye ibiza 200 byanahitanye ubuzima bw’abantu, byangiza n’ibikorwa remezo.

Muri byo harimo;inkongi y’umuriro 11, imyuzure 9, inkangu 4 , inkuba 25 imvura y’amahindu 55,  na serwakira 80.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE