Kigali: Abenshi mu bakobwa 200 bigishijwe ‘coding’ babonye akazi

Ku wa Gatatu, abakobwa 23 biyongereye ku Banyarwandakazi basoje amahugurwa ajyanye no gukora porogaramu za mudasobwa n’irindi koranabuhanga muri gahunda yiswe “SheCanCODE” aho bakuye ubumenyi bujyanye no gukora software n’izindi porogaramu za mudasobwa.
Binjiye mu ruhando rwa bakuru babo basaga 200 bamaze kurangiza muri iyo gahunda, bakaba barimo 80% babonye akazi mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Rwanda, nka Irembo, BK Tech House, Andela n’ibindi birimo n’ibyubatse izina mu ruhando mpuzamahanga.
Ni amahugurwa ategurwa n’Umuryango Igire Rwanda Organization (IRO) ku bufatanye n’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu Rwanda.
Umwiherero wa SheCanCode ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 yigishirizwamo urubyiruko rw’abakobwa ibijyanye n’amasomo ahanitse ya mudasobwa “coding”.
Iyo gahunda ishimirwa kuba igira uruhare mu gushyigikira abana b’abakobwa mu mwuga wo gukora za software no kubaka imbuga za internet.
Integanyanyigisho y’iyo gahunda igamije kwigisha abanyeshuri baturutse mu byiciro bitandukanye by’amasomo bagahinduka abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa, aho bamara ibyumweru 16 (amezi ane)mu mwiherero ukorerwa ku ikoranabuhanga.
Uretse ubumenyi mu bya tekiniki, abanyeshuri banyuze muri iyo porogaramu babona amahirwe yo kwitegura kwinjira mu mwuga mu gihe cy’ibyumweru bine aho bafashwa kumeya uburyo bwo kwandika CV/Resume, kwitegura ibazwa (interview), gushaka imirimo n’ibindi bibafasha kuba inzobere mu buryo bwo kwinjira mu Isi y’umurimo biteguye.
Nyuma yo gusoza ayo mahugurwa kandi, abo banyeshuri bahabwa ubufasha n’ibigo by’abafatanyabikorwa bikora mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Gahunda ya “SheCanCODE” ishimirwa uruhare ikomeje kugira mu gutinyura abana b’abakobwa gukurikira umurimo wo gukora porogaramu za mudasobwa n’irindi koranabuhanga.
Umuryango IRO urateganya gushingira kuri uyu musaruro mu gukorana n’ibigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera mu kwimura gahunda zo kwiga gukora porogaramu za mudasobwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

