Kigali: Abatujwe mu Mudugudu wa Mpazi baruhutse kwikanga inzu zibagwaho

Kigali: Abatujwe mu Mudugudu wa Mpazi baruhutse kwikanga inzu zibagwaho

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko banyuzwe n’inzu batujwemo kuko baruhutse kujya bahora bahangayikishijwe no kugwirwa n’amazu mu bihe by’imvura.

Iyo miryango  yatangiye gutuzwa n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, aho  ku ikubitiro hagiyemo  imiryango 172.

Babwiye RBA ko bashimishijwe no kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko kwegera ruhurura n’amanegeka yari kubashyira mu kaga.

Bagaragaza ko ubu banyuzwe kandi bazajya baryama bagasinzira batikanga ibiza bishobora guturuka ku mvura cyangwa izindi ngaruka zaterwa n’amanegeka.

Umutoni Clarisse, avuga ko aho yari atuye mbere iyo imvura yagwaga ataryamaga ariko ubu agiye kujya aryama agasinzira.

Ati: “Ahambere hari ahantu hashora gushyira ubuzima mu kaga; niba imvura iguye ntituryame ukavuga uti buracya inzu yanguyeho ariko ubu nizeye ko nzajya ndyama.”

Yongeyeho ko bahawe inzu zikomeye zibatuye umutwaro wo guhora basanasana.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango 111 yatujwe ari iyari isanzwe ihafite ubutaka, hakiyongeraho 7 yari ituye ahubatswe agakiriro,  20 yari ituye ahubatswe  isoko n’indi 34 yagwiriwe n’umukingo ariko hakaba hazatuzwa n’indi ifite ubushobozi buke ikeneye gufashwa n’Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga  ko icyo gikorwa cyihariye kuko amazu yubakwa ku butaka bahawe n’abaturage, bakabarirwa igenagaciro ubundi bakazatuzwa hakurikijwe imitungo bari bahafite.

Yagize ati: “Baduha ubutaka basanzwe batuyeho tukabara igenagaciro ry’amazu bahafite noneho amazu yabo tukayakuraho tubakodeshereza, twarangiza kubaka bagahabwa inzu muri za nzu dukurikije igenagaciro ry’amazu bari bafite.”

Iyo miryango uko 172 ikaba yatujwe mu nzu 310 bitewe nuko hari iyabonye inzu irenze imwe  bitewe n’igenagaciro ry’imitungo bari bahafite.

Ni mu gihe muri uyu mudugudu huzuye amazu  688 mashya asanga 105 yari ahasanzwe.

Inzu zubatswe muri uyu mudugudu zirimo ibyangombwa nkenerwa nk’amazi ndetse n’umuriro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22