Kigali: Abasaga 4200 biganjemo abapangayi bimutse mu manegeka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu barenga 4,200 mu baturage basaga 7,000 babaruwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ko abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hazwi nko mu manegeka, ari bo bamaze kwimuka mu gihe abandi bagera ku 3,000 basabwa kwimuka bwangu mu gihe imvura y’Umuhindo yegereje.
Imibare y’abamaze kwimuka yagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kuri iki Cyumweru, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru aho yahuriye na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, cyibanze ku gushishikariza abagituye mu manegeka kwimuka imvura y’Umuhindo itaraza.
Meya Rubingisa yavuze ko buri gihe iyo imvura igiye kugwa bahabwa ikigereranyo cy’imvura yitezwe maze bakajya mu bice bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, bakaganiriza abahatuye bamwe bagafashwa kwimuka, cyane cyane nk’abakodesha bazwi nk’abapangayi igihe bamenyeshejwe iyo gahunda mu buryo butunguranye.
Yagize ati : “Twabitangiye rero mu mvura y’ubushize by’umwihariko mu bari batuye hejuru mu misozi, twari twabaruye imiryango igeze ku 7,000 birengaho gato, ndetse bamwe bavuyemo barenga 4,200. Muri abo bari barimo 85% ni abakodeshaga. Kubera ko abenshi byagaragaraga ko tubatunguye ni na bwo twarebye uko twafatanya kugira ngo babe bagize aho bimukira vuba vuba. Ariko ubu turavuga tuti reka tujyemo kare, abashobora kuba bajya ahandi bashobore kuba bahajya.”
Gahunda yo kwimura abakiri mu manegeka yagarutsweho mu gihe amakuru y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), agaragaza ko hateganyijwe ukwiyongera gukabije k’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja kuzwi nka “El Niño” mu mpera z’umwaka wa 2023, gushobora gutuma hagwa imvura nyinshi mu Muhindo.
Meya Rubingisa yavuze ko kuri ubu abantu batarimuka ari imiryango 3,000 iri ahateje inkeke nko mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata, ari na ho hakigaragara imibare myinshi. Abo baturage batuye ku Musozi wa Gisozi uherereye inyuma ya Dove Hotel, ukaba uhabona cyane cyane iyo uri mu muhanda werekeza mu Karere ka Gicumbi.
Yakomeje agira ati : “Hari igice cyamaze kwimuka ariko hari n’igice kikirimo, ukajya mu Murenge wa Kanyinya ahitwa Nyamweru, mu Karere ka Nyarugenge mu gace bakunda kwita mu Kidelenka. Muri Kicukiro ho ntabwo dufite benshi ariko dufite abatuye muri Gasharu mu Murenge wa Gatenga, aho ho ni ruhurura yagutse irabegera.”

Meya Rubingisa yanagaragaje ko hari abaturage babangamiwe n’amazi ava ku musozi wa Rebero, ashimangira ko icyo kibazo kirimo gushakirwa ibisubizo by’umwihariko muri ibi bihe hakiri impeshyi kugira ngo imvura izagere hasi itangiza ibikorwa by’abaturage batuye mu Murenge wa Karembure n’uwa Kigarama muri Kicukiro.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange, yasabye Abanyarwanda bose kwitegura hakiri kare muri iki gihe hitezwe imvura nyinshi mu mpera z’uyu mwaka, kugira ngo batazongera guhura n’akaga nk’agaheruka kuba muri Gicurasi ubwo imvura nyinshi yahitanaga abaturage 135, igateza igihombo gikomeye mu Gihugu.
Yagize ati : “Buri wese akwiye kwitegura hakiri kare, agakurikiza ingamba zihari zo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza bishobora guturuka kuri iyi mvura… Ibiza biheruka byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rya tariki 2 – 3 Gicurasi byahitanye ubuzima bw’abantu binateza ibihombo byinshi ku buryo ubu hakwiye uruhare rwa buri wese mu gukumira ibiza hakiri kare by’umwihariko mbere y’imvura y’Umuhindo”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yavuze ko kurengera ubuzima bw’abantu ari inshingano ya Leta, ndetse ko kwimura abari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga atari ukuvogera uburenganzira bwabo.
Yongeyeho ati : “Tubonereho no gushishikariza abaturage kwirinda kubaka mu kajagari kuko ari byo birimo gutwara ubuzima bw’abantu…”
Yakomeje avuga ko nta muyobozi wishimira gusenya inzu y’umuturage, aboneraho gusaba abayobozi n’abaturage koroherana kuko iyo ubuzima bw’abaturage butwawe n’ibiza Igihugu kiba kiguye mu gihombo gikomeye.
Ati: “Turi hano kugira ngo dushake ibisubizo bibereye abaturage bacu.”
