Kigali: Abasaga 120 bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guhera kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Werurwe kugeza ejo ku wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali hateraniye abasaga 120 bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko 41 bitabiriye inama ya 77 ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika (APU).

APU ni Umuryango w’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika washingiwe i Abidjan taliki ya 13 Gashyantare 1976, hagamijwe kwimakaza ubumwe mu mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byose by’Afurika.

Ni umuryango kandi ugamije gukora nk’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko zo ku mugabane w’Afurika rifasha mu koroshya ibiganiro n’ubutwererane bigamije gusigasira amahoro, demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n’iterambere rirambye.

APU kandi igira uruhare mu gutora amategeko abereye umuryango nyafurika kandi ashingiye ku kuzahura iterambere ry’umugabane mu bya Politiki, ubukungu ndetse n’umuco. Ni umuryango kandi ugira uruhare rukomeye mu guhuza abagize Inteko zishinga amategeko z’Afurika n’abo ku yindi migabane mu rwego rwo kurushaho guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ari iby’agaciro kwakira iyi nama kandi inyungu zitagarukira gusa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahubwo kagera no ku Banyarwanda muri rusange.

Ati “Twizeye tudashidikanya ko tugira ibiganiro byiza bizaba imbarutso yo kungurana ibitekerezo na bagenzi bacu bo muri Afurika ku buryo bwiza bw’imikorere isubiza ibibazo abaturage bacu bahura na byo, no kubafasha kugera ku ntego zabo.”

Muri iyi nama, abo bayobozi bateraniye I Kigali baragenzurira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ibyifuzo byatanzwe mu nama zabanje mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021.

Iyi nama ifatwa nk’urugero rwiza rwo gusangira ubunararibonye, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baraboneraho kugaragaza ibyo Igihugu cyagezeho mu birebana n’imiyoborere myiza, udushya rwahanzwe n’intsinzi yagezweho mu guhangana na COVID-19, ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kwihutisha izahuka ry’ubukungu n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

Mu gihe hari kuba iyi nama, abashyitsi basuye u Rwanda barabona n’amahirwe yo kubona amakuru y’umwimerere yo kwiyubaka kw’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside na Isange One Stop Center.

Batamuliza Hajara, Komiseri w’Imisoro imbere mu gihugu (Foto RRA)
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE