Kigali: Abanyeshuri basabwe kwirinda “ibigare” bibashora mu byaha birimo ubusambanyi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Werurwe 2022 mu mashuri yisumbuye hatangijwe ubukangurambaga mu Gihugu hose, bugamije gukumira ibyaha ibyaha byo gusambanya abana, kubashora mu biyobyabwenge n’ibindi byibasira urubyiruko.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Ishuri Ryisumbuye rya Saint Ignatius High School, riherereye mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti: “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko”.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye abanyeshuri kwita ku mpanuro zatanzwe bakirinda “ibigare” ndetse bakibutsa ababyeyi ko muri ibi biruhuko bakwiye kubaba hafi.

Ati: “Mwirinde ijambo ryitwa kugerageza, iyo ushaka kumva uko bimera kandi ari bibi ugendanirako. Ikosa rya mbere ni ukugerageza gukoresha ibiyobyabwenge, kuko iyo umuntu agerageje kubikoresha agendanirako akaba abaye imbata y’ibiyobyabwenge. Iyo ugiye mu biyobyabwenge urangirika wowe ubwawe, ubabaza babyeyi kandi n’igihugu muri rusange”.

Yongeyeho ati: “Nshimiye cyane RIB kuba yarateguye iki gikorwa kireba urubyiruko by’umwihariko, ariko kikareba n’ababyeyi muri rusange kugira ngo na bo bikebuke bakore inshingano za kibyeyi neza”.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yasabye abanyeshuri kwirinda ibigare bishyira ahazaza habo mu kangaratete

Yavuze ko ubutumwa bwatangiwe muri iki gikorwa bukwiye kugera no ku bandi banyeshuri. Ati: “Ubu ni ubutumwa bugomba kugera mu banyeshuri bose, kuko ubu abanyeshuri bagiye mu biruhuko, ni ngombwa ko babuhererekanya, kugira ngo bashobore kwirinda; ibyo mwumviye hano ntibibe ibyanyu mwenyine, ahubwo bibe ibyanyu banyeshuri mwese, muzabisangize n’abandi”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Ruhunga Jeannot, yasabye abarererwa mu Ishuri ryisumbuye rya Saint Ignatius kudaceceka kuko iyo bakorewe icyaha ntibamenyeshe ubuyobozi ngo bubikurikirane, ubutaha biba no ku bandi bana kuko ababikoze batahanwe.

Yabahaye ubutumwa bubakangurira kugira imyitwarire iboneye mu byo bakora byose cyanecyane  kuvuga oya ku byo babona bibaganisha mu ngeso mbi, yanabasabye kujya bagisha inama ababyeyi babo aho kubahisha kuko nta muntu wabakunda kurusha ababyeyi babo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence mu mpanuro yatanze, yasabye abana kwirinda kwigomeka kuko usanga hari abana  batoroka ababyeyi bakajya kwikodeshereza amazu babamo, nyamara bagerayo bagahura n’ibyago bakazagaruka mu muryango barataye umurongo.

Yabibukije gutanga amakuru buri gihe mu gihe babona ko hari umwana uri kwishora mu ngeso mbi, zaba izo kunywa  ibiyobyabwenge, ubusambanyi cyangwa ibindi byatuma batagira ejo hazaza heza.

Yijeje abana ko ubu bukangurambaga, Umujyi wa Kigali ugiye kubukomereza no mu miryango kugira ngo bigabanye amakimbirane atuma abana bashobora kwishora mu bibi.

Abanyeshuri biga muri Saint Ignatius bahawe ubuhamya n’umwe mu rubyiruko watangiye gukoresha ibiyobyabwenge ari mu mashuri yisumbuye, bikamuviramo gutsindwa ndetse nyuma akajyanwa mu Kigo Ngororamuco. Ubu yarahindutse ndetse yabasabye kwirinda inshuti mbi kuko ari zo zabimushoyemo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE