Kicukiro: Umusaza w’imyaka 86 yavuye Kayonza aje kwitorera Perezida wa Repubulika (Amafoto&Video)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu Rwanda Abanyarwanda baramukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Ni umunsi wari utegerejwe na benshi kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu ndetse no kuzuza inshingano mboneragihugu nk’abenegihugu.
Umunyamakuru wa Imvaho Nshya yageze ku biro by’itora rya Nyakabanda ku ishuri rya Authentic International Academy ndetse no kuri G.S Kicukiro Saa kumi n’ebyiri isanga hari abageze ku biro by’itora Saa kumi n’imwe.
Ku biro by’itora hari harimbishijwe nk’ahantu Hagiye kubera ubukwe cyane ko hari abazaga gutora bambaye umushanana.
Kanyehara Prospère, Umusaza w’imyaka 86 n’Umukecuru we w’imyaka 82 bitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Bavuga ko baturutse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama mu Ntara y’Iburasirazuba baje kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Kanyehara yavuze ko baraye mu Mujyi wa Kigali kugira ngo badakererwa itora.
Ati: “Gutorera mu Mujyi wa Kigali nuko ari ho umwana wabo yabandikishije kugira ngo abe ari ho bazatorera.”
Akomeza agira ati: “Kwitabira amatora tubiha agaciro kubera ibyishimo dufite byo kwitorera Umuperezida wacu.”
Uyu musaza ntatinya kugaragaza amarangamutima y’uwo yatoye kandi akishimira ko amatora y’u Rwanda aba mu mucyo n’ituze.
Murebwayire Rose, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuye mu Murenge wa Gatenga ajya gutorera mu Murenge wa Niboye kubera ko atashoboye kwiyimuza kuri lisiti y’itora.
Avuga ko Ijoro ryatinze gucya kuko ngo yabyutse Saa cyenda abana bakumubwira ko hataracya.
Ati: “Naraye nkanuye kugira ngo nze gutora umukuru wacu w’igihugu. Saa kumi n’ebyiri zageze nageze hano ku biro by’itora bya Nyakabanda.
Ese ubundi ugira ngo Naraye ndyamye! Nigeze kubyuka nka Saa Cyenda ngo tugende, mbwira abana ngo nibaze tubahe urufunguzo tugende, bati haracyari nijoro Maman, twaje hatabona kandi tuza n’amaguru.”
Avuga ko ari inshuro ya Kabiri yitoreye Umukuru w’Igihugu n’Abadepite kuko izindi nshuro yatoreraga kuri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi.
Ntakinanirimana Jean Paul wo mu Kagari ka Niboye mu Mudugudu wa Mwijuto na we ni umwe mu bazindukiye ku biro by’itora akaba yatoye ari uwa Kabiri.
Yabwiye Imvaho Nshya ko yaje gutora afite Amakuru yose kuko ngo inzego z’ibanze zagiye zibasobanurira uko itora rizakorwa, ikindi nuko mbere yo gutora nabwo babanje gusobanurirwa inzira banyuramo batora.
Ku biro by’itora bya Nyakabanda, amatora yatangiye indorerezi z’imbere mu gihugu n’izo hanze zahageze.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 haje umuturage wambaye umwenda uriho ibirango by’umutwe wa Politiki ariko inzego z’ibishinzwe zimusubiza mu rugo kugira ngo ahindure umwambaro yari yambaye.






Amafoto&Video: Kayitare J.Paul