Kicukiro: “Ntacyo bimaze kugira abaturage bahitanwa n’impanuka”

Akarere ka Kicukiro kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ni muri urwo rwego mu kwezi k’Umuturage mu Murenge wa Niboye, hakozwe igikorwa cyo gusibura ibimenyetso byo mu muhanda.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abatwara moto, amagare n’abanyamaguru mu Murenge wa Niboye ku Cyumweru tariki 03 Mata 2022.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, asobanura ko hakozwe ubukangurambaga mu gusibura ibimenyetso biri mu muhanda.
Yavuze ko biri mu rwego rwo kongera kwibutsa abakoresha umuhanda ko kwubaha amategeko ari ingenzi mu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati: “Ntacyo byaba bitumariye dukomeje gutakaza abaturage kubera impanuka”.
Ubuyobozi bwa Kicukiro bushima imbaraga ubuyobozi bwa polisi bushyiramo ndetse n’ubunararibonye kugira ngo hakumirwe impanuka.
Umutesi ashimangira ko byashoboka ko impanuka ndetse n’abahitanwa na zo wagabanyuka cyane ukagera kuri zero.
Ati “[…] dukomeje kumva neza, ari abagisha amategeko y’umuhanda bakumvisha umuntu agitangira kwicara ku kinyabiziga ko inshingano ye ari ugutwara ariko akumira impanuka”.
Avuga ko mu Murenge wa Niboye hakozwe byinshi, uyu Murenge ugashimirwa kuba waritaye ku guhwitura abakoresha umuhanda kugira ngo birinde impanuka zatwara ubuzima bw’abantu.
Uwitonze Grace umuturage utuye mu Murenge wa Niboye mu Kagari ka Niboye, yishimira uruhare bagize mu bikorwa biteza imbere igihugu by’umwihariko Umurenge wabo wa Niboye.
Avuga ko mu kwezi k’Umuturage bashoboye kwiyubakira ibiro by’Akagari ka Gatare n’imihanda yo mu makaritsiye.
Ati: “Twiyubakiye imihanda yo mu makaritsiye. Twashoboye gupanga gahunda yo gukora isuku muri iyo mihanda kugira ngo ibyo twagezeho bitangirika”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko mu Murenge wa Niboye bibanze ku batwara moto n’abanyamaguru.
Ahereye ku myaka ibiri ishize, ashimangira ko imibare y’abamotari n’abanyamaguru ari bo bagaragara cyane mu mpanuka zo mu muhanda akaba ari na bo zigiraho ingaruka cyane.
Ati: “Iyo umuntu ari mu modoka ifite amapine ane, we aba atekanye kubera ko aba ari mu kintu gifunze, bitandukanye n’umuntu ugendera ku kinyabiziga cyangwa ku kinyamitende gifite amapine abiri gusa.
Ni yo mpamvu twifuje gutinda ahongaho kubera yuko amagara araseseka ntayorwa. Ntitwifuza ko yaba abanyamaguru, abanyamagare cyangwa abatwara moto bakomeza kugaragara muri izo mpanuka”.
Ibimenyetso byo mu muhanda byasibuwe, SSP Irere avuga ko ari ibikorwa remezo byashyizweho kugira ngo abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bagire uburenganzira.
Ati: “Ni mu rwego rwo kugira ngo izo nzira zigaragare, zigaragarire buri wese kuva aturutse muri metero nyinshi bityo aze kumenya uko yitwararika kugira ngo abanyamaguru bashobore gutambuka ntawe ubahungabanyije”.
Umwaka ushize wa 2021, imibare ya Polisi igaragaza ko impanuka zahitanye abantu 655.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Polisi yatangaje ko mu bishwe n’impanuka harimo abanyamaguru 225, hakomereka bikomeye 175 mu bantu 684 bakomeretse bikomeye.
Ni mu gihe abanyamaguru 1,262 bakomeretse byoroheje mu bantu 5,244 bakomeretse byoroheje. Muri Mutarama 2022 byagaragaye ko impanuka zabayeho.
Abanyamaguru 12 bahitanywe na zo, aho zimwe zatewe n’imyitwarire yabo mu muhanda ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

