Kicukiro: Imiryango 186 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, uratangaza ko hari imiryango 186 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye kubakirwa amacumbi n’indi 214 ikeneye gusanirwa inzu. 

Butera Claudine, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kicukiro yahamirije Imvaho Nshya ko iyi mibare ari igaragazwa mu ibarura ryakozwe mu 2023. 

Ni ingingo yagarutsweho ku wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, ubwo sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya umupaka (ACPLRWA) yashyikirizaga inzu, yuzuye itwaye asaga miliyoni 12, Kabaganwa Marthe w’imyaka 65 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Butera avuga ko ubusanzwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bubakirwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Urutonde rw’abubakirwa ruba ari rurerure cyane ku buryo buri mwaka MINUBUMWE ngo igira inzu igenda igenera Akarere ka Kicukiro. 

Akomeza agira ati: “Iyo tubonye umufatanyabikorwa nk’uyu ugira uko yunganira MINUBUMWE mu kubakira abacitse ku icumu, kuri twebwe aba ari igikorwa twishimira cyane.”

Kabaganwa Marithe utuye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo, avuga ko yarokokanye n’umwana we wari ufite amezi 3 Jenoside iba, n’undi yabyaye mu 1996 ari na bo babana.  

Yishimiye ko yahawe inzu nziza yubakiwe kuko yabaga mu nzu y’icyumba na salo bityo akaba yizeye ko imbere ye ari heza kuko yahawe amasaziro meza. 

Ati: “Ubu banteye imbaraga nanjye ubu hari cyo ngomba kwigezaho kuko bampaye amasaziro meza.”

Avuga ko nta cyizere yari afite cyo kubona icumbi kuko hari abazaga bakabumba amatafari bikarangira nta gikozwe. 

Kanyagisaka Justin, Umuyobozi wa Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya umupaka, avuga ko na bo ari Abanyarwanda bakeneye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu. 

Ahamya ko mu gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi banibuka ko hari abo yasize, ikabatwara imiryango, ikabakenesha.

Yagize ati: “Hari abataragerwaho n’icyo gikorwa cyo kubakirwa na Leta, ni muri urwo rwego guhera mu kwezi kwa Kane, ukwa Gatanu, ukwa Gatandatu, dukora ibyo bikorwa bigaruka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.”

Abdulakim Rukundo umwe mu bashoferi batwara imodoka zambukiranya imipaka, yishimira ko bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye nko kububakira, kubaha igishoro n’ibindi. 

Umwaka ushize Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko igiye gutanga arenga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubakira amacumbi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Icyo gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Hon Uwera Kayumba Marie Alice, yavuze ko hari inzu 743 bazubakira abarokotse Jenoside batishoboye.

Intara y’Iburengerazuba ni yo yihariye umubare munini w’abarokotse Jenoside badafite aho bakinga umusaya, aho basaga 2 000.

Mu mwaka wa 2024 byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hazasanwa inzu 29 762 bakazubaka izisaga 6 000 bwa mbere uko ubushobozi buzagenda buboneka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Werurwe 27, 2025 at 6:44 am

Dore inzu ahubwo ya milioni 12 uko iba imeze ureke abasahura amafaranga bakakwereka inzu itarenza milioni 3 cy 5 ngo yubatswe na 15 cy 20 kuzamura bakibwira ko abantu batagira ubwenge

ka says:
Werurwe 27, 2025 at 6:47 pm

ntawacitse kubicumu udafite aho aba uko mbiheruka.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE