Kicukiro: Imirenge yahize indi yashimiwe abayobozi basabwa kujya bamenya uko umuturage yaramutse

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye abayobozi b’Imirenge guhora basigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, basigasira ibimaze gukorwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2023 ubwo yatangizaga Inteko y’Abahizi hagamijwe gushimira Imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda ndetse  n’Imirenge yahize indi mu kurwanya Ruswa n’akarengane.

Yavuze ko kurangarana Abaturage no kubaha Serivisi mbi ari byo ntandaro ya Ruswa, asaba abayobozi gutanga Serivise nziza kandi yihuse kuko ngo ari byo bizatuma Ruswa ibura icyuho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange.

Imirenge yaje ku isonga mu bikorwa bisigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda ni Umurenge wa Gatenga 96%, Umurenge wa Kicukiro 95% n’Umurenge wa Kanombe 91%.

Ku rundi ruhande, Imirenge yaje inyuma muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge; ni Umurenge wa Niboye, Kigarama, Umurenge wa nyuma ni uwa Gikondo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, bwagaragaje  icyakurikijwe mu gusuzuma ibyakozwe n’Imirenge yahize indi. 

Umutesi avuga ko mu Murenge wa Gatenga havutse Koperative igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahemukiye.

Muri uyu Murenge kandi ngo batangije Iriba ry’amahoro banafatanya n’Umuryango Rabagirana Ministries mu bikorwa by’isanamitima.

Mu Murenge wa Kicukiro bakoze ibikorwa by’isanamitima, mu gihe muri Kanombe bakoze igitaramo cyo gusoza ubumwe n’ubwiyunge bigafasha Abanyarwanda mu kunga ubumwe by’umwihariko abaturage batujwe muri Karama bavuye mu Karere ka Gasabo.

Umurenge wa Kicukiro wabaye uwa Kabiri mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda

Bishop Gashagaza Deogratias wabaye Komiseri mu yahoze ari  Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko ibyo Imirenge yakoze bigaragaza ibikorwa by’ubudaheranwa ndetse n’Ubumwe n’Ubwiyunge, bishinze imizi muri Kicukiro.

Yagize ati : “Dushobora kugera kure hashoboka mu gihe cyose dushyira mu bikorwa gahunda z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Kugira ngo tubashe kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa nuko dufite ubuyobozi bwiza”.

Yashimye ko mu Mirenge y’Akarere ka Kicukiro, mu kwezi k’ubumwe bw’Abanyarwanda bashoboye gufasha abatishoboye, agashimangira ko ari ibintu byiza.

Yakomeje agira ati : “Dufite inshingano zo kumenya abo tuyobora uko baramutse, gukundisha igihugu abo tuyobora no gukangurira abo tuyobora gukora imirimo ibateza imbere”.

Mu bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane Umurenge waje ku isonga ni uwa Masaka 90.5%, Kigarama 90% naho Umurenge wa Niboye ni 89.5 %.

Umurenge wahize indi mu guhanga udushya mu gukemura ibibazo by’abaturage ni Umurenge wa Masaka.

Umurenge wa Masaka washimiwe kuba warahize indi mu guhanga udushya ndetse uza ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yasobanuye ko Umurenge wa Masaka ari wo wakoze igikorwa cy’impinduka mu baturage, unatangiza gahunda y’umwunzi mu Mudugudu.  Ubuyobozi bw’Akarere bushimangira ko muri uko guhanga udushya, byagize uruhare mu kugabanya amakimbirane mu miryango.

Umutesi avuga ko Umurenge wa Masaka ari wo watangije gahunda yiswe  “Mituweli mu Isibo”.

Umurenge wa Masaka wakoze  “Open Day” mu rwego rwo kwegera abaturage kandi ngo n’abakozi begera abaturage bababwira ibyo bakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ibihembo bahawe ariko ashimangira ko byose byagizwemo uruhare n’umuturage.

Asaba abatuye Umurenge wa Masaka gukomeza gufatanyiriza hamwe mu kwitabira gahunda za Leta no kwiyubakira igihugu, anabasaba gutangira amakuru ku gihe, mu gihe basabwe ruswa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Irebe says:
Ukuboza 23, 2022 at 9:25 pm

Niboyi oyeeeeeeeeee Es turagukunda cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE