Kicukiro: Bavuga ko imibereho yabo igiye guhinduka biturutsre kuri DASSO

Bamwe mu baturage baremewe n’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batangaza ko imibereho yabo igiye guhinduka biturutse ku gikorwa bakorewe n’abagize Urwego rwa Dasso.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, ubwo Dasso mu Karere ka Kicukiro yaremeraga imiryango itishoboye mu Murenge wa Gahanga.
Hatanzwe inka enye n’ihene makumyabiri aho buri muryango utishoboye wahawe ihene ebyiri.
Niragire Samuel, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa Dasso mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko hatanzwe amapombo ndetse n’imiti yifashishwa mu koza inka.
Imiryango itishoboye yahawe inka zifite ubwishingizi buzamara umwaka, ibi ni muri gahunda ya Leta yiswe ‘Tekana urishingiwe mworozi’.
Ngarambe François avuga ko inka bamuhaye ari ishimwe rituruka ku gikorwa cyo guhura n’uwagize uruhare mu kwica ababyeyi be muri Jernoside yakorewe Abatutsi, akaba yaramubabariye.
Yagize ati: “Ikimenyetso cy’urukundo bangaragarije ni ikimeyetso cy’ubumwe. Korora ntabwo mba niyororoye njyenyine, ibizava muri iyi nka nzabisangira n’abandi. Iyi ni inka y’amahoro.”
Kayezu Donatile utuye mu Mudugudu wa Nyakugoma mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga, yashimiye Urwego rwa DASSO rwamworoje.
Inka yahawe izamuha ifumbire, amata kandi ikamirwe abana be n’abaturanyi.
Akomeza avuga ko azayitaho kandi ikamuha umusaruro.
Agira ati: “Nzakoresha uko nshoboye nyishakire ubwatsi ntiyicwe n’inzara, mbega nkayitaho ku buryo nanjye izambyarira umusaruro, ikazagira aho imvana n’aho ingeza.”
Mukakarangwa Odette ubana n’umwuzukuru we gusa mu Kagari ka Nunga, avuga ko nta tungo yagiraga mu rugo akaba yishimiye itungo yahawe na Dasso.
Akibwirwa ko agiye guhabwa amatungo ngo ni ikintu yumvise yishimiye.
Ati: “Utu duhene nduma twanshimishije cyane, ndashima Urwego rwa Dasso rwashoboye kudutekerezaho, nkubwije ukuri aka gahene kagiye kunkura mu bukene.
Nzajya mbona agasabune, mbone agatenge ariko nibura mbone n’itungo, ariko uzi ko itungo ari nk’umwana, ni ukuri nishimye kuko badutekereje.”
Mu buhamya bwe, avuga ko hari itandukaniro hagati y’inzego z’umutekano za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iza nyuma yayo.
Ati: “Mbere nta mutekano twagiraga n’inzara yabaga yanakwica ariko uyu umwana (Umukozi wa Dasso) urabona ko umubwiye uti nyamara ndashonje meze nabi, yahita akumva.”
Mukayiranga Valentine, Umukozi wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, yahamirije Imvaho Nshya ko buri mwaka bakora ibikorwa biteza imbere abaturage.
Ubushobozi bwo gufasha abaturage nta handi babukura hatari ku mushahara wabo.
Yavuze ati: “Dufasha abaturage cyane cyane ko twiriranwa mu mirimo itandukanye, bisaba rero ko tubaba hafi kugira ngo na bo batwiyumvemo ntihabe haboneka imbogamizi zatuma bataduha amakuru y’ibitagenda neza.”
Ubuyobozi bwa Dasso bushimangira ko iyo umuntu afite umutima wo gutanga, umushahara utaba muto.
Niragire, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko buri mwaka uru rwego rukora ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.
Dasso mu Karere ka Kicukiro yafashije abaturage mu bihe bitandukanye. Yubakiye inzu imiryango itishoboye, iha igishoro abazunguzayi kandi babuvamo.
Bafashije abana b’inzererezi gusubira mu ishuri ndetse babagenera n’ibikoresho by’ishuri.
Asobanura icyo biteze mu kuba baremeye abaturage batishoboye.
Ati: “Izi nka enye n’ihene 20 twazihaye abaturage kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza, babone imibereho myiza.”
DASSO mu Karere ka Kicukiro ngo igendera ku murongo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho wo koroza abanyarwanda inka.
Niragire ati: “Perezida wa Repubulika niba yarashyizeho gahunda yo gutanga inka, ni gahunda ya Gira inka.
Natwe nka Dasso twavuze ko tugomba gufata umwanzuro natwe tukagera ikirenge mu cye kugira ngo natwe dusange abaturage.”
Bishimira ko abaturage babona ko bari kumwe na bo mu mibereho myiza, bakabaremera, bagakorana kugira ngo babone ko bari kumwe, akaba ari muri urwo rwego boroje abaturage.
Murenzi Donatien, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko Dasso itagira uruhare mu mutekano gusa ahubwo ifasha no guhindura imibereho y’abaturage.
Yasabye abaturage baremewe kutagurisha amatungo bahawe.
Ati: “Izi hene mwahawe zigomba kororoka ndetse n’iriya nka.”
Yavuze ko Urwego rwa Dasso ari ari abafatanyabikorwa b’Akarere b’Akarere mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.
Dasso mu Karere ka Kicukiro ifite ibigega bibiri batangamo umusanzu aho bibafasha mu gihe umwe yagize ibyago cyangwa yakoresheje ibirori.
Kimwe muri ibyo bigega, kimaze kugeramo miliyoni 15 kandi baguze ikibanza mu Murenge wa Gatenga aho bazakigurisha agaciro kacyo kamaze kwiyongera.
Abakozi b’urwego rwa Dasso mu Karere ka Kicukiro babarirwa mu 135.








Amafoto: Imvaho Nshya