Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barangije amatora hasigaye igikumwe ku gipfunsi (Amafoto & Video)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro baratangaza ko amatora bayarangije ku mutima wabo, igisigaye ari ugushyira igikumwe ku rupapuro rw’itora.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo muri Nyakanga 2024, ndetse n’Abakandida-depite b’Umuryango.
Ibikorwa byo kwamamaza, byitabiriwe na bamwe mu bari ku rutonde rw’abakandida-Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, barimo Nkuranga Egide na Murumunawabo Cecile.
Ibihumbi by’Abanyamuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo, bateraniye kuri Sitade yo kwa Mironko mu mwambaro w’amabara y’Umuryango.
Rucagu Boniface, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yagize ati: “Ubundi twarangije gutora mu mitima hasigaye gusa kurambika ku gipfunsi naho ubundi amatora twe twarayarangije.
Icyo tugomba gukora ni ugusigasira ibyagezweho ntibihungabane, ibisigaye tukagenda twongeraho iterambere.”
Ibi abihurizaho na Mukanyarwaya Emilienne uvuga ko arara aorta ajya gutora cyane ko ngo azaba ari inshuro ya Kabiri yitorera Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ati: “Njye ni ubwa Kabiri ngiye gutora umukandida wacu, ni ikintu kinshimishije cyane. Nkubwije ukuri, buri gihe ndota ndimo kujya ku biro by’itora. Icyo bivuze nuko narangije gutora hasigaye igikumwe.”
Rutayisire Dieudonne wamamaje umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’Abadepite, yavuze ko Abanyamuryango ari Intare ziyobowe n’Intare.
Yavuze ko bazatora Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi 100%.
Kumutora ngo bifite aho bituruka. Ati: “Ubu dufite inzu zigerekeranye 14 mu tugari tubiri twonyine mu Murenge wa Gikondo, aho tutatora Kagame Paul ni he? Ni we nta wundi.”
Abanyamuryango bishimira ko ababyeyi bafite inzu nziza yo kubyariramo ku Kigo Nderabuzima cya Gikondo, na cyo ni kimwe mu bikorwa bashingiraho kuzatora neza.
Rutayisire akomeza agira ati: “Tuzamuhitamo babireba kuko gutora Kagame ni umunyenga.”
Ubuhamya bwatanzwe na Jean Paul, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize amahirwe yo kwiga kugeza muri Kaminuza.
Ahamya ko Umuryango FPR Inkotanyi wamuhaye amahirwe yo kujya mu mahugurwa muri Israel aho yamaze umwaka umwe n’igice.
Agarutse mu Rwanda yakomereje akazi mu Karere ka Nyagatare mu mushinga wo guteza imbere abagore.
Kugeza ubu arikorera aho yatangije kampani icuruza ibikomoka ku matungo, akoresha abakozi bagera ku 10, yubakira inzu ababyeyi be biturutse ku mahirwe yahawe n’Umuryango bityo ngo tariki 15 Nyakanga, inkoko ni yo ngoma.
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye Abanyamuryango
Mbere y’ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abakandida-Depite, byaranzwe n’akarasisi ka moto nini n’intoya, imodoka nini ndetse n’ababyeyi bakuze.













