Kera kabaye u Bubiligi buzitabira Shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuyobozi wa Federasiyo y’Amagare mu Bubiligi, Sporza Nathalie Clauwaert, yahamirije ikinyamakuru directvelo ko iki gihugu cyisubiyeho ku cyemezo cyari cyafashe cyo kutitabira shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Nyuma y’aho u Rwanda ruhagarikiye umubano n’u Bubiligi tariki 17 Werurwe, iki gihugu cyahise gitangaza ko ikipe y’igihugu y’amagare itazitabira shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda.

Nathalie Clauwaert, yavuze ko federasiyo y’amagare yasabye Guverinoma kwemerera ikipe y’amagare kuzitabira shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda.

Yagize ati: “Minisitiri w’Ubuabnyi n’Amahanga nta gitekerezo gihakana yatanze ku Babiligi bashaka kujya i Kigali.”

Yakomeje avuga ko amakipe ya Federasiyo azaza mu Rwanda agiye gutangira kwitegura.

Ati: “Tugiye kujya mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 60. Hoteli yarategujwe n’amatike y’indege nayo ni uko ariko tugomba kongera imbaraga bwikube kabiri by’umwihariko mu bijyanye n’ibikoresho.”

Bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’u Bubiligi bazitabira shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda 20-29 Nzeri 2025, barimo Victor Loulergue, Hugo Boucher, Théo Laurans n’ibindi bihangange bimenyereye shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ikinyamakuru directvelo cyavuze ko u Bubiligi bwashinjaga u Rwanda gufata igice cy’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, no gushyigikira umutwe wa M23.

U Bubiligi ni bwo bwabaye kizigenza mu gusabira ibihano u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi, EU, kuko ngo rufasha M23. Ibihano byafashwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE