Kepler na APR VC zageze muri ⅛ cy’irushanwa Nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kepler VC na APR VC zihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagabo ya ‘CAVB Club Championship 2025’, yageze muri ⅛.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu matsinda y’iri rushanwa riri kubera mu mujyi wa Misrata wo muri Libya.

Umukino wabanje gukinwa ni uwa Kepler VC na Wolaita VC biri mu itsinda C.

Ikipe ihagarariye u Rwanda yatsinze Wolaita VC yo muri Ethiopia amaseti 3-0 (25-19, 30-28, 34-32), ihita ikatisha itike ya 1/8 kuko yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni APR VC iri mu Itsinda D, aho yatsinzwe na Al Nasser Sports Club yo muri Libya amaseti 3-1 (25–21, 20–25, 25–22, 25–22). Gutsindwa uyu mukino byayishyize ku mwanya wa gatatu ndetse ibona n’itike ya ⅛.

Imikino ya 1/8 izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata, aho APR VC izakina na General Service Unit yo muri Kenya, mu gihe Kepler izakina na Volleyball Club Espoir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

APR VC yatsinzwe na Al Nasser Sports Club (LBA) amaseti 3-1
  • SHEMA IVAN
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE