Kenya: Iturika rya gaze ryahitanye 2 rikomeretsa abasaga 200  

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya yavuze ko abantu babiri bapfuye, abandi 222 bakomerekera mu nkongi y’umuriro yatewe no guturika kwa gaze mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

France 24 yatangaje ko ikamyo yari itwaye gaze yaturitse itera inkongi y’umuriro yakwirakwiriye cyane mu gace ka Embakasi, hafi y’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Nairobi,

Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Maigua Mwaura, ku rukuta rwe rwa  X, yatangaje ko iyo nkongi yaguyemo abantu babiri mu gihe abandi 222 bakomeretse.

Iyi nkongi kandi yibasiye ububiko bw’imyenda bwari hafi aho, imodoka n’imitungo by’abantu nabyo birangirika.

Umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) wo muri iki gihugu wavuze ko ibitaro bya Nairobi byakiriye abagera kuri 271.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE