Kenya: Iturika rya gaze ryahitanye 2 rikomeretsa abasaga 200  

Kenya: Iturika rya gaze ryahitanye 2 rikomeretsa abasaga 200  

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya yavuze ko abantu babiri bapfuye, abandi 222 bakomerekera mu nkongi y’umuriro yatewe no guturika kwa gaze mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

France 24 yatangaje ko ikamyo yari itwaye gaze yaturitse itera inkongi y’umuriro yakwirakwiriye cyane mu gace ka Embakasi, hafi y’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Nairobi,

Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Maigua Mwaura, ku rukuta rwe rwa  X, yatangaje ko iyo nkongi yaguyemo abantu babiri mu gihe abandi 222 bakomeretse.

Iyi nkongi kandi yibasiye ububiko bw’imyenda bwari hafi aho, imodoka n’imitungo by’abantu nabyo birangirika.

Umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) wo muri iki gihugu wavuze ko ibitaro bya Nairobi byakiriye abagera kuri 271.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15