Kenya: Ishyamba ryabonetsemo imirambo 240 rigiye kugirwa urwibutso

Ishyamba rya Shakahola ryo mu gihugu cya Kenya rimaze kubonekamo imirambo y’abakirisitu bagera kuri 240 bapfuye kubera kwiyicisha inzara basenga rigiye kugirwa urwibutso mu guha icyubahiro abahaguye nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu.
Abapfuye bivugwa ko bari abayoboke b’urusengero rw’Inkuru Nziza rubarizwa mu Itorero Mpuzamahanga ry’Inkuru Nziza, ruherereye mu Mujyi wa Malindi uri hafi y’Inyanja y’u Buhinde.
Ryatangijwe n’Umupasiteri Paul Nthenge Mackenzie, kuri ubu ufunze akurikiranyweho urupfu rw’abo bayoboke aho ashinjwa ko yabategetse kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye ngo kuko ari bwo bajya mu ijuru.
Iri shyamba rigiye kugirwa urwibutso kugira ngo ayo mateka y’ubushukanyi bwagejeje ku rupfu rw’abantu bangana kuriya atazibagirana nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri muri Kenya Prof Kithure Kindiki.
Ni nyuma y’uko hanagiye hatangwa iki cyifuzo n’abaturage batandukanye ndetse n’imiryango y’abaguye muri ririya shyamba.
Prof Kithure Kindiki yongeyeho ko iki cyifuzo kizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko ibikorwa by’ubutabazi ku baba bakiri bazima no gushakisha imirambo y’abahaguye birangiye.
Yashimangiye ko ahantu nka hariya haguye abantu benshi hadakwiye kugira ibindi bikorwa cyangwa se imirimo ya muntu ya buri munsi ihakorerwa mu rwego rwo guha icyubahiro abahaguye, ikindi ni uko Guverinoma ya Kenya izakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyakenya n’isi yose batazibagirwa igikorwa cy’ubunyamaswa nka kiriya cyo kuyobya abantu bakageza ubwo babura ubuzima.
Prof Kithure Kindiki yijeje ko iperereza rikomeza mu gucukumbura ibyaha byabereye muri ririya shyamba kandi bazakomeza gufatanya n’abaturage ndetse bahamagarira n’abayoboke b’ayandi madini kugira ubufatanye muri iyi gahunda.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko kugeza ubu abavuga ko baburiye ababo muri ririya shyamba bagera kuri 613.
Guverinoma ya Kenya yijeje ko abagize uruhare boze muri kiriya cyaha cyo kuyobya abantu kugeza bapfuye bazashakishwa bose bagahanwa hakurikijwe amategeko.