Kenya: Boniface Mwangi yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida

Boniface Mwangi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2025, yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Ugihugu mu mwaka wa 2027.
Mwangi ubwo yari mu murwa Mukuru Nairobi, yavuze ko igihugu cyasenyutse kandi kiri mu kaga ko kugwa burundu, asaba Abanyakenya gufata icyemezo vuba gituma igihugu kibasubira mu biganza.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje Mwangi yavuze ko Kenya iyobowe n’abantu bakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Yagize ati: ”Ni gute twisanze ku rwego rwo gutora abantu bashinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu ngo batuyobore igihugu?”
Yashakaga kuvuga ku rubanza rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashinjaga Perezida William Ruto kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa ryakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007, byahitanye abantu barenga 1,100, ariko ICC yaje kuruhagarika kubera kubura ibimenyetso.
Yongeyeho ko ntacyo bazageraho mu gihe bakorana n’abantu basanzwe ari bo kibazo.
Mwangi w’imyaka 42, umaze igihe anenga bikomeye Perezida William Ruto, atangaje icyemezo cye nyuma y’ibyumweru bike muri icyo guhugu habaye imyigaragambyo ikaze yamaganaga ubutegetsi bwa Ruto yatumye bamwe bapfa abandi barafungwa.
Imbaga y’abantu b’i Nairobi bari bakikije Mwangi bambaye imipira yanditseho urukundo n’imbaraga igaragaza ko bamushyigikye.
Mu kwezi gushize kwa Nyakanga Mwangi yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo;iterabwobo no guteza inkongi z’umuriro bizamura uburakari mu Banyakenya nyuma aza gufungurwa.
Icyo gihe umugore wa Mwangi witwa Njeri yabwiye itangazamakuru umugabo we yakuwe mu rugo rwabo ruri i Lukenya mu Ntara ya Machakos kandi ko ibikoresho bye by’ikoranabuhanga yifashisha mu gufata amafoto no kwandika inkuru byafashwe ashinjwa kuba intandaro y’imyigaragambyo yabaye mu bice byose bya Kenya ku wa 25 Kamena 2025.
