Kenya: Abanyarwanda baserukanye isheja mu birori byo kumurika umuco

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 500 bitabiriye ibirori by’umwaka wa 2025 byo kumurika umuco, bagaragaza ubudasa bw’umuco nyarwanda. 

Ibyo birori byabereye ku nyubako ya ‘United Kenya Club’ ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho Abanyarwanda baboneye umwanya uhagije wo kumurika umurage w’umuco ukungahaye, ndetse na serivisi Abanyarwanda batanga muri Kenya. 

Uretse kugaragaza uwo muco, Abanyarwanda bagaragaje ibicuruzwa na serivisi batanga muri icyo gihugu ndetse n’uruhare bagira mu guteza imbere Igihugu cyabo. 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Ernest Rwamucyo, yavuze ko ibyo birori byabaye umwanya mwiza wo kwishimira umurage w’umuco w’u Rwanda, ubumwe ndetse n’ishema Abanyarwanda basangiye. 

Yaboneyeho gushimira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Kenya butabiriye ibyo birori. 

Yashimangiye akamaro ko guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda, ahamya ko umuco uzahora ari inkingi ya mwamba iranga ubunyarwanda. 

Umugoroba w’ibyo birori waranzwe no guhemba amakipe ane y’Abanyarwanda akinira mu bice bitandukanye bya Kenya, yitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abagize Umuryango Nyarwanda muri Kenya ya 2025.

Kenya icumbikiye umubare utubutse w’Abanyarwanda bamaze gutura kandi bafite inzego zibakurikirana. 

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya ugizwe n’abantu benshi bakomoka mu Rwanda bahisemo gutura cyangwa gukorera muri Kenya. 

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya ikomeje kongera ubushobozi bwo gutanga serivisi zinoze ku Banyarwanda baba muri Kenya, Somalia na Eritrea. 

Iyo Ambasade kandi ikorana mu buryo bwagutse n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Diaspora mu ngingo zijyanye n’iterambere ry’u Rwanda nk’Igihugu cyababyaye.  

Abagize Umuryango Nyarwanda muri Kenya na bo bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere rya gakondo yabp bonyuze mu gushyigikira gahunda z’igihugu zigamije kwishakamo ibisubizo. 

Muri gahunda bashyigikira harimo iya Girinka igamije korosa Abanyarwanda batishoboye maze bakikura mu bukene, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kwitabiri Umuganda n’ibindi. 

Amakipe yitabiriye amarushanwa yahembwe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE