Kenny Mugarura yasobanuye amasezerano ya Element Eleeeh na 1:55AM

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuyobozi wa 1:55 AM Kenny Mugarura ibarizwamo Element Eleeeh, yashyize umucyo ku makuru avuga ko Element baba batumvikana kandi ko bari mu nzira zo gutandukana asobanura icyo amasezerano y’uyu muhanzi avuga.

Uyu muyobozi yabanje gushimangira ko nta kibazo cyihariye kiri muri 1:55AM, by’umwihariko ko nta kibazo bafitanye na Element nk’uko byakunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda Mugarura yabajijwe impamvu indirimbo za Element hatazamo ibirango bya 1:55AM, yavuze ko ibyo nta kibazo kirimo.

Yagize ati: “Element ntabwo ari umuhanzi wacu. Twamusinyishije nka Producer, ntabwo twamusinyishije nk’umuhanzi. Twamuzanye afite indirimbo imwe, nyuma yaho kuba yarashatse kuba umuhanzi, ni amahitamo y’umuntu.”

Yunzemo ko icyatumye ibintu byose bisakuza ku mbuga nkoranyambaga, ari uko hajemo akantu ko kudahuza neza amakuru hagati y’itsinda rya Element na 1:55AM ibyatumye amasezerano ye ajya hanze abantu bagatangira kuyasesengura uko babyumva.

Mugarura ashimangira ko nta kibazo kiri mu masezerano ya 1:55AM na Element Eleeeh cyane ko ashobora no kuba yakongerwa cyangwa akarangira kandi ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka ku mbuga nkoranyambaga.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE