Kayonza: Ubworozi bw’amafi bwabafashije kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu Kagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza bishimira ibyiza bakesha umushinga w’ubworozi bw’amafi wa Gishanda watumye babona hafi amafi yo kurya bikababera igisubizo ku kibazo cy’imirire mibi.
Abatuye muri aka gace bavuga ko bakiranye na yombi uyu mushinga utuma babona aho bagurira ifi zo kurya.
Ni umushinga umaze imyaka itatu utangiye ubworozi bw’amafi aho muri gahunda zawo harimo gufasha abatuye aho ukorera kugerwaho n’amafi ku giciro gito.
Bamwe mu baturage ba Cyarubare baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko kubona amafi byabafashije kunoza imirire.
Uwayisenga Julienne agira ati: “Kubona amafi hafi byaradufashije. Amafi ni amafunguro afasha mu kurwanya imirire mibi. Ibi binagaragarira ku kuba ubu nta bana bakiri mu mirire mibi, mu gihe wasangaga nko mu Mudugudu wacu harimo nk’abana batanu bafite ikibazo, kuko njye ndi Umujyanama w’ubuzima mba mbibona.”
Kaberuka Emmanuel na we agira ati: “Njyewe nishimiye ko ntagihangayika njya gushaka inyama. Murabizi ko inyama zahenze cyane. Twe rero hano mu gihe abaturutse ahandi baje kugura amafi bagura ku kilo ibihumbi 4, twe baduhera kuri 2000, turazirya rero kandi ukabona ko zitwunganira mu mirire kuko dufata amafunguro yuzuye.”
Nyirandayambaje Eline ushinzwe ituragiro rya Gishanda (Fish farming) avuga ko uyu mushinga waje hagamijwe gufasha abaturage gukomeza kubona amafi, cyane ko hari abari basanzwe bajya kuyashimuta muri Pariki y’Akagera.
Ati: “Nyuma yuko Pariki y’Akagera izitiwe, twasanze hari abaturage babonaga amafi ariko mu buryo butari bwiza aho bayashimutaga mu biyaga biri muri pariki.
Twasanze aha hari amazi yakororerwamo amafi mu buryo bugezweho, kugeza ubu tukaba turi ku rwego rwiza nubwo tutarahaza abayakeneye bose kuko hari abaza kuyarangura bajya kuyacururiza kure.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko uyu mushinga watanze ibisubizo ariko kandi banakomeje gushaka abandi bashoramari bafatanya mu guteza imbere ubu bworozi.
Nyemazi John Bosco uyobora Kayonza agira ati: “Uyu mushinga wa Gishanda watweretse ko twakoresha ahantu hato,amazi make tukorora amafi akenewe.Twiteguye gukorana n’undi wese wumva yashora imari muri ubu bworozi ku buryo bidufashiriza abaturage yaba mu kwihaza ku mafunguro yuzuye, ndetse no kwiteza Imbere kuko bitanga akazi n’amafaranga.“
Uyu mushinga watangiye mu 2022 harimo uruhare rw’abikorera, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije RAB, Pariki y’Akagera n’abandi. Kuri ubu ufite ubushobozi bwo gutanga toni 30 z’amafi ku mwaka.

