Kayonza: Ubuyobozi n’ibigo by’amashuri mu bufatanye bwo kugaburira abanyeshuri

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ababyeyi batandukanye bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza cyane cyane abatuye mu Tugari twibasiwe n’amapfa, Barasaba ko abana babo bakwihanganirwa ntibirukanwe bishyuzwa amafaranga yunganira ifunguro ryo ku ishuri, kuko batejeje bakaba bafite ubushobozi buke,ubuyobozi bukabizeza ubufasha.

Ababyeyi batandukanye bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere Ka Kayonza cyane abatuye mu tugari twibasiwe n’amapfa,Barasaba ko abana babo bakwihanganirwa ntibirukanwe bishyuzwa amafaranga yunganira ifunguro ryo ku ishuri ,kuko bafite ikibazo cy’ubushobozi buterwa no kuba ibihe byaragenze nabi ntibeze.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bavuga ko hari abana babo baburiye amafaranga ibihumbi 19 asabwa n’ishuri kugira ngo bafate ifunguro ku ishuri.

Ngo ni ikibazo baterwa no kuba bamaze igihe aka gace karabuze imvura bityo bakaba bafite ubushobozi buke, bigatuma hari abirukanwa ndetse bamwe bagahitamo kuguma mu ngo.

Rutayisire Deo utuye mu Kagari ka Gihinga yagize ati: “Ibibazo by’amapfa twagize byatumye ntawugikora ku ifaranga. Iyo birukanye umunyeshuri rero ubura uko ubigenza, agasubirayo bwa mbere bakongera bakamwirukana byakuyobera ukamurekera mu rugo.

Turasaba Leta ko yagira icyo ikora kuri iki kibazo byaba ngombwa ikabishingira kuko natwe ubu kugira ngo tubone imibereho ni ubuyobozi buturwanaho. Bitabaye ibyo abana baratwangirikira mu biganza kuko nta yandi mikoro dufite.”

Mukamana Gaudance we avuga ko yabanje kugerageza akajya ajya gukora ku ishuri kugira ngo havemo ubwishyu bw’umwana ariko nabyo bikaba byarahagaze.

Ati: “Umwana baramwirukanaga nkamusubizayo, bigeze aho ku ishuri byansaba kujya gukorayo mu kimbo cy’amafaranga, njyayo aho twahingaga mu turima two ku ishuri. Nyuma baje kumpagarika kuko nta mvura yagwaga ubwo umwana ahita aza aricara, ku bw’ibyago nyuma gato aza no gutwara inda.”

Akomeza agira ati: “Ikibazo cyacu nzi ko ubuyobozi bukizi. Iyo twabaga twagushije imvura twahingaga tukeza tukagurisha tukabona amafaranga, tukishyurira abana nta kibazo.Ariko uyu munsi biratugoye pe! Abana bakwiye gushakirwa uburyo bakwihanganirwa kuko n’ubundi kwiriranwa nabo mu rugo ni ibindi bibazo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu buvuga ko nta mwana ukwiye kuvutswa kwiga, aho ngo hari ingamba zashyizweho zigamije gutuma abana baguma mu mashuri.

Bagirigomwa Jafari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge yagize ati: “Nta mwana ukwiye kuba yicaye mu rugo, kuko iyo atagiye ku ishuri aduha akandi kazi ko kujya kumushaka. Iki cyo turaza kugikurikirana aho tuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri hagashakwa uko hakongerwa ubushobozi ku bijyanye no kugaburira abana ku Mashuri, hakavanwamo icyuho cy’aba batari kubona uko bishyura, kandi ni ikibazo gifitwe n’abaturage kizwi n’ubuyobozi.”

Akomeza agira ati: “Mu buryo burambye turi kureba uko twakwinjiza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri gahunda y’ibimina tugira yitwa Ibiramba aho umutarage agenda yizigama make hanyuma akajya yishyurirwa za gahunda zimusaba umusanzu.”

Utugali tune tw’Unurenge wa Rwinkwavu twahuye n’izuba rikomeye, ibyahungabanyije ubukungu n’imibereho y’abahatuye cyane ko imibereho yabo yari ishingiye cyane ku buhinzi.

Ababyeyi basaba ko abana batakirukanwa, ahubwo harebwa uko ikibazo cy’ifunguro ku ishuri cyakemurwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE