Kayonza: Ubuhinzi bw’urusenda bwabahinduriye imibereho

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Kayonza bitabiriye guhinga urusenda bavuga ko ubu buhinzi bwabafashije guhindura imibereho bikabateza imbere.
Abo baturage babitangarije imvaho nshya ubwo bari ku mirima yabo aho banikira umusaruro ndetse n’aho bagurishiriza.
Kuva batangiye guhinga urusenda rufatwa nk’igihingwa ngengabukungu ngo byabahaye amafaranga.
Turatsinze Amos wari ku ikusanyirizo ry’urusenda rya Nyamirama agemuye umusaruro yagize ati: “Mbere nahingaga mvangavanga imyaka bikarangira nta na kimwe mboneye umusaruro. Nyamara aho mpingiye urusenda ubu ndinjiza amafaranga aho nko kuri uyu musaruro maze kwinjiza ibihumbi 600Frw kandi ndacyasarura.Aya mafaranga amfasha guhaha ibindi nkeneye mu rugo yemwe n’ibyo ntashoboraga kubona mbere.”
Mutuyemariya Veneranda wo mu Murenge wa Kabare nawe yagize ati: “Ubuhinzi bw’urusenda bwaduhinduriye ‘ubuzima. Ni igihingwa gifite isoko aho tunahinga twarahawe n’abazagura umusaruro amafaranga yo kudufasha, yaba mu buhinzi no gukemura ibibazo byo mu ngo zacu. Bivuze ko nta guhingana inzara, nta kubura ubwishyu bw’amashuri y’abana n’ibindi.”
Akomeza agira ati: “Iyo twejeje twishyurwa neza. Ubu nkanjye maze kwigurira inka ebyiri mbikesha urusenda, mu gihe rwose nari maze igihe mpingira kurya gusa, simpaze umuryango wanjye. Navuga ko ubu buhinzi bwambereye igisubizo, aho ubu mfite no kwagura ibikorwa byanjye by’iterambere, biturutse ku mafaranga nkura hano.”
Urujeni Diane arangije kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize, avuga ko mu gihe agitegereje gukomeza amasomo ye yahisemo kubyaza amahirwe ubuhinzi bw’urusenda ndetse ubu afite icyizere cyo kuziyishyurira.
Ati: “Uko bajyaga ku ishuri nabonaga abantu bashishikariye guhinga urusenda bituma nanjye nsoje nsaba ababyeyi ko bampa ahantu hato ho guhingaho. Ubu ndi gusarura ariko ntakubeshye ifaranga ryandyohanye pe! Mu cyerekezo cyanjye ni uko sizoni iza nzongera ubutaka ngahinga rwinshi, ndetse ubu nagize icyizere ko ngiye kuziyishyurira Kaminuza.”
Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko urusenda ari kimwe mu bihingwa byitaweho kandi byongera ubukungu bw’abaturage.
Ati: “Tuzi ko abari muri ubu buhinzi buri kubafasha. Dukorana n’abafatanyabikorwa barimo abashoramari kugira ngo hubakwe Ibikorwa remezo bijyana no kwita ku musaruro no kuwugeza ku isoko. Ikindi ni ugukorana n’abo ndetse b’abashinzwe ubuhinzi mu kuba hafi y’abahinzi cyane hitabwa mu gukumira indwara n’ibyonnyi byabakoma mu nkokora bikaba byatubya umusaruro.”
Kugeza ubu abahinga urusenda ku buryo bwa kinyamwuga mu Karere ka Kayonza baboneka cyane mu Mirenge ya Kabare, Nyamirama na Ndego.
Bageza ku isoko Toni zigera ku bihumbi 2000 ku mwaka.

