Kayonza: Rwinkwavu barashima iterambere Perezida Kagame yabagejejeho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 11, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaturage batuye mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza bashimira Perezida Paul Kagame iterambere amaze kubagezaho, bakaba babigaragaje mu Nteko y’abaturage yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri taliki ya 10 Mutarama 2022.

Abo baturage barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ibikorwa remezo yabagejejeho birimo umuhanda wa kaburimbo, amashuri, amavuriro, imishinga yo kuhira imyaka n’ibindi bibafasha mu iterambere no guhindura imibereho myiza yabo.

Umwe mu baturage yavuze ko Perezida Paul Kagame yabasezeranyije umuhanda kandi ko wabagezeho. Ati: “Ubwo aheruka guca ahangaha, yageze hano mu gasanteri Nyankora atubwira ko atwemereye kaburimbo, kandi kaburimbo twarayibonye, mumudushimire ko ibyo yadusezeranyije byatugezeho”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K. Emmanuel ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Mukoyoyo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Nteko y’abaturage.

Guverineri yibukije abitabiriye inteko, ari abaturage ndetse n’abayobozi ibyo barushaho kwitaho ngo barusheho kwiteza imbere.

Ati: “Murasabwa gukora cyane, gushyira abana mu mashuri no kwibumbira mu makoperative kandi mugaharanira ituze n’umutekano mu muryango. Guhabwa serivise nziza ni inshingano z’abayobozi kugira ngo abaturage barusheho kwiteza imbere”.

Abaturage ba Rwinkwavu bibukijwe ko kuba uyu Murenge urimo amabuye y’Agaciro ari amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro; basabwa kwirinda ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro kuko bahuriramo n’ibibazo haba impanuka, abana bata ishuri, kwangiza ibidukikije n’ibindi.

Abaturage basabwe ubufatanye mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha birimo ubujura, amakimbirane mu miryango, gusambanya abana, ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, no gukurikirana imikorere y’amarondo kugira ngo ibi byaha bicike.

Guverineri CG Gasana yashimiye abaturage b’Akagari ka Mukoyoyo, mu Murenge wa Rwinkwavu uburyo bakurikirana gahunda za Leta, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere begerejwe haba mu buhinzi, ubukerarugendo, imihanda, n’ibindi.

Abari mu nteko y’abaturage bahawe ijambo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 11, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE