Kayonza: Murundi ijerekani y’amazi igura hagati ya 200 Frw na 400Frw

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi meza ku buryohari ubwo ijerekani y’amazi igura amafaranga y’u Rwanda 200 na 400 mu mpeshyi.
Bamwe muri abo baturage bavuga ko bagorwa cyane no kubona amazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Hari ibice birimo amavomo ariko ngo bikaba bigorana kubona amazi mu miyoboro mu gihe hari n’ibice bitarangwamo n’amavomo.Ibi ngo bibagiraho ingaruka zirimo gutanga amafaranga menshi mu kugura amazi aho ijerekani hari igihe igura amafaranga 200 ndetse ngo mu gihe cy’izuba igurishwa 400.
Mukarurisa Eugeni agira ati: “Inaha kubona amazi biratugora cyane.Iyo udafite igare n’umwana wajya kuyamuhigira bigusaba gutanga amafaranga menshi ngo uyagure. Ndavuga ko ari mesnhi kuko mu gihe usanga ku mavomo asanwe ijerekani igura 20 cyangwa 25 twebwe tuyishyura 200. Tekereza nawe kugura amazi ya 200 n’ibiba bikenewe gukoreshwaho amazi, bigusaba kugura amajerekani nk’atatu. Ni amafaranga menshi ku munsi.”
Akomeza agira ati “Twifuza ko twagezwaho amazi rwose tukoroherwa. Ni kenshi twatanze iki cyifuzo ariko uko ibihe bihita usanga bigorana gukemuka.”
Karani Vianney uherereye mu Kagali ka Buhabwa na we yagize ati: “Twebwe inaha tumenyereye kunywa amazi y’idamu aho dusangira amazi n’amatungo, nayo kuyabona bisaba gukora urugendo.
Ikifuzo ni uko twahabwa amazi kandi meza, kuvoma amazi mabi bitugiraho ingaruka zirimo kuba tuyafurisha imyambaro ntike, ndetse ubwo urumva ko n’isuku iba itameze neza.”
Ubuyobozi bw’aAarere ka Kayonza buvuga ko aba baturage bashonje bahishiwe kuko hari umushinga mugari uri gutunganywa ku kiyaga cya Muhazi uzageza amazi mu bice by’Umurenge wa Murundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco agira ati: “Umushinga Muhazi Water Supply System uzatanga amazi mu Mirenge ya Murundi na Gahini na Rukara yo mu Karere kacu, aho abatuye muri ibi bice imirimo nigenda neza mu kwezi kwa kanama bazaba bagejejweho amazi.”
Uruganda ruzatanga amazi ku baturage 539,694 ruri kubakwa neza neza ku nkengero z’ikiyaga cya Muhaz, biteganyijwe ko ruzajya rutunganya Metero kibe 12 000, imirimo yo kubaka ahazatunganyirizwa amazi n’imiyoboro izayageza ku baturage igeze ku kigero cya 76.3% mu gice y’uyu mushinga cya mbere.
