Kayonza: Moto itendetse n’imodoka ya WASAC byagonganye hapfa 2 undi arakomereka

Ahagana saa yine (22 h00) z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu babiri yabereye ahitwa i Karitumu mu Kagari ka Rukara mu murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Abitabye Imana ni umumutori wari ufite imyaka 22 n’umugenzi w’imyaka 61, hakaba hanakomeretse undi w’imyaka 35 urembeye mu Bitaro bya Gahini.
Abaturage babonye impanuka iba, bavuze ko imodoka ya WASAC yari ifite umuvuduko mwinshi, igeze mu ikorosi igongana na moto yari ivuye ahitwa ku Kimodoka ijya i Karumba.
Umwe mu baturage yagize ati: “Nabonye imodoka yihutaga cyane ndetse igeze ahantu hari ikorosi isakirana na moto.”
Kubwimana Andrea yavuze ko impanuka ikimara kuba bababajwe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka ya WASAC yongereye umuriro aracika ku buryo hari impungenge ko adashobora kumenyekana.
Yagize ati: “Birababaje kuba impanuka iba umushoferi ntahagarare ahubwo agahita acika. Ntitwabashije kumenya pulake z’imodoka nibura ngo dutange amakuru ariko twabonye ari iya WASAC.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko impanuka yaturutse ku makosa y’umumotari wari utendetse ndetse n’umushoferi w’imodoka ngo yari yasinze kandi atwaye n’umuvuduko mwinshi.
Yagize ati: “Ni amakosa yabo bombi kuko umumotari yari ahetse abagenzi babiri b’abagabo na we wa Gatatu noneho n’umushoferi w’imodoka yari yasinze kandi atwaye n’umuvuduko urenze urugero.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko umushoferi w’imodoka yafashwe ndetse akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Mukarange.
Yagize ati: “Amakuru avuga ko umushoferi yacitse ntabwo ari yo kuko yafashwe kandi ubu ari kuri Sitasiyo ya Mukarange.”
Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda ko kugira umutekano wo mu muhanda ari inshingano; utwaye ikinyabiziga akubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kwirinda umuduko ukabije, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha ndetse n’uburangare.
Abatwara za moto barasabwa kwirinda gutwara umubare urenze uwo moto yemerewe gutwara no kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe.

Eric Nshimiyimana says:
Nzeri 13, 2024 at 8:23 pmNukuri nubwo umumotari yarari mumakosa ariko umushoferi yarafite amakosa arenze nawe akwiye gukorerwa ubuvugizi uyu mushoferi agahanwa byintangarugero kuko birababaje pe